Nta nduru ivugira ubusa ku musozi! Uwayezu Jean Fidèle wa Rayon Sports yacikirije manda ye yaburagaho ukwezi kumwe

Jean Fidèle yeguye ku buyobozi bwa Rayon Sports kubera uburwayi!

Rayon Sports yemeje ko uwari Perezida wayo kuva mu myaka ine ishize, Uwayezu Jean Fidèle atazakomeza kuyiyobora kubera ikibazo cy’uburwayi, mu gihe yaburaga ukwezi kumwe ngo manda ye igere ku musozo.

INDI NKURU BIRI MU CYICIRO KIMWE: Kudakomezanya na Jean Fidèle waba ari umuti urambye w’ibibazo bya Rayon Sports? Yaba asize uwuhe murage?

Aya makuru akubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi kipe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Nzeri 2024, biciye ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Iri tangazo rirasomeka riti “Perezida Jean Fidèle UWAYEZU yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z’uburwayi”.

Ni Perezida Jean Fidèle byagiye bivuga kenshi ko atazongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports mu matora ategerejwe mu Ukwakira uyu mwaka kuko yumva ananiwe izi nshingano ziremereye, kuri iyi nshuro yafashe umwanzuro ntakuka.

Jean Fidèle w’imyaka 58, yatorewe kuyobora Rayon Sports mu Ukwakira 2020 nyuma y’uko Gikundiro yari imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo bishingiye ku miyoborere byanatumye hitabazwa inzego nkuru z’igihugu mu kubiha umurongo.

Manda ye yari isigaje ukwezi kumwe, ndetse akaba akurikiye Umunyamabanga wayo, Namenye Patrick, usigaje iminsi itageze kuri 20 nyuma yo gusezera.

Uwayezu Jean Fidèle yari ari kuyobora iminsi ya nyuma ya manda ye ya mbere muri iyi ikipe nyuma yo kuyinjiramo mu Ukwakira 2020, afite inshingano zo gukemura uruhurirane rw’ibibaro byari bishingiye ahanini ku miyoborere utibagiwe no gutangiza ku mugaragaro intambara yo kubohoza ibikombe.

Kuri Manda ya Jean Fidèle, Rayon Sports y’Abagabo n’Abagore zegukanye ibikombe bitanu ari byo icy’Amahoro, Super Cup na RNIT Savings Cup by’umwaka ushize mu bagabo ndetse n’Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri n’Igikombe cy’Amahoro mu Bagore.

Mu kwezi gutaha k’Ukwakira 2024 ni bwo hari hateganyijwe amatora yo gutora Komite Nyobozi ya Rayon Sports.

Jean Fidèle yeguye ku buyobozi bwa Rayon Sports kubera uburwayi!

Related posts

Umwe yiyemeje asaga Miliyoni 50 RWF, hategurwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 100 RWF ku mukino wa Gasogi! Ibyavuye mu nama y’Abahoze bayoboye Rayon Sports

APR FC yerekeje mu Misiri ku ntego zo kubohoza “Amatsinda” ya Champions League yihimuye kuri Pyramids [AMAFOTO]

“Sinkunda guhura na Rayon y’igihuhwe” KNC uvuga ko azahorera APR FC kubera Aba-Rayons bafannye Pyramids “ibyabo byabananiye”