Amavubi U-20 yerekeje muri Tanzania guharura inzira z’Igikombe cya Afurika cya 2025 [AMAFOTO]

Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yerekeje muri Tanzania mu irushanwa rya CECAFA rizatanga amakipe azakina Igikombe cya Afurika cya 2025.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ni bwo itsinda rigari rigize iyi kipe ryahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe, berekeza i Dar es Salaam, ahagomba kubera iri rushanwa.

Abasore b’u Rwanda bari bamaze iminsi bakora imyitozo mu kurushaho kwitegura neza iri rushanwa, ndetse banakinnye imikino ya gicuti irimo uwo banganyije na Intare FC ibitego 2-2, ndetse n’uwo baherutse gutsindwamo na Bugesera FC ibitego 2-0.

Nyuma y’umukino wa Bugesera baheruka gukina, umutoza Nshimiyimana Eric yavuze ko imyiteguro bagize ari myiza kandi ko yatumye urwego rw’abakinnyi ruzamuka.

Yavuze ko ahanini u Rwanda ruri kugerageza gukora abakinnyi bazarufasha mu bihe biri imbere, na cyane ko barindwi mu bo afite muri iyi kipe bavuye mu y’abatarengeje imyaka 17.

Umutoza Nshimiyimana ashimangira ko bafite amakuru ku makipe bari kumwe mu itsinda, kandi ko intego bafite ari ugutwara igikombe n’ubwo bitoroshye.

Amavubi ari mu itsinda rya mbere hamwe na Tanzania izakira irushanwa, Kenya, Djibouti na Sudani.

U Rwanda ruzatangira rukina na Sudani tariki ya 8 Ukwakira, rukurikizeho Kenya tariki ya 10 Ukwakira, ruhure na Tanzania tariki 13, mbere yo gusoreza ku gihugu cya Djibouti tariki 15 Ukwakira.

Iyi mikino izaba hagati ya tariki 6-20 Ukwakira 2024, ikazabera ku bibuga bitatu birimo Azam Complex, KMC Stadium na the Major General Isamuhyo Stadium zihereye mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania.

Amakipe abiri azakina umukino wa nyuma, azahagararira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu Gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizaba umwaka utaha wa 2025.

Umutoza Eric Nshimiyimana abereye ku ruhembe Amavubi U-20
Umunyezamu Yvan Ruhamyankiko, ni umwe mu bo kwitega!

Related posts

Rayon Sports ibayeho nk”umwana w’imbata”, yiremeye isoko y’amikoro yo gucuma iminsi

“Navuye i Burayi nje kugira icyo nongera mu ikipe!” Johan Marvin mushya mu Amavubi

Real Madrid na Bayern Munich zangiwe kwirata ubwenge, Atletico Madrid irandavura! UEFA Champions League yakomezanyije amayobera yayo