Rayon sport inganyije na Vital’o ibitego 2-2 mu mukino wa gicuti ibona ko igomba gusubira ku isoko

Umukino wa gicuti waberaga kuri Kigali Pele Stadium, uhuza ikipe ya Rayon Sports na Vital’O FC urangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, ukaba wari umukino wa mbere wa gicuti ikipe ya Rayon Sports ikinnye yitegura umwaka w’imikino 2023-2024.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Rudasingwa Prince wafunguye amazamu ku munota wa 36, aherejwe umupira na Ally Serumogo. Vital’o yaje kwishyura iki gitego Ku munota wa 42 gitsinzwe n’umusore Ndayisenga Eliphaz, igice cya mbere kurangira uko. Igice cya kabiri kigitangira Ku munota wa 54 Vital’o yeretse Rayon Sports ko no kuyitsinda bishoka iyinjiza igitego cya 2 cyatsinzwe n’umusore witwa Issa Hubert Ku makosa y’umuzamu wa Rayon Sports Simon Tamale. Ku munota wa 59 Musa Esenu yatsindiye Rayon Sports igitego cya 2 aherejwe umupira na Youssef Rahrb. umukino urangira ari ibitego 2-2.

Muri rusange abatoza ku mpande zombi bari bahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi bakurikira.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Simon Tamale

Ally Serumogo

Abdul Rwatubyaye

Aimable Nsabimana

Hakim Bugingo

Eric Ngendahimana

Eric Mbirizi

Felix Ndekwe

Hadji Iraguha

Prince Rudasingwa

Jonathan Ifunga Ifasso

Abakinnyi 11 Vital’O FC yabanje mu kibuga

Valley Irambona

Fred Niyonizeye (C)

Amedii Ndavyutse

Alfoni Bigirimana

Chris Ndikumana

Issa Hubert

Amissi Harerimana

Ndayisenga Eliphat

Irabazi Amissi Leon

Anistate Mpitabalana

 

Kessy Jordan

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda