Haringingo Francis watozaga Rayon Sports umwaka ushize yamaze kubona ikipe shya mu gihugu cya Kenya

umutoza Haringingo Francis Christian watoza ikipe ya Rayon Sports uwaka ushize w’imikino yerekeje mu gihugu cya Kenya aho agiye gukomereza akazi ke mu ikipe ya Sofapaka.

kuri uyu munsi nibwo amafoto ya Haringingo Francis Christian na bamwe mu bagabo bakoranaga muri Rayon sports yagiye hanze bari ku kibuga k’Indege cya Kanombe, amakuru akavuga berekeje mu gihugu cya Kenya aho bagiye gukomereza urugendo rwabo mu ikipe ya Sofapaka.

Haringingo wafashije Rayon Sports gutwara igikombe cy’amahoro mu mwaka ushize w’imikino, yaramaze iminsi aganira n’amakipe atandukanye harimo na As Kigali ya hano mu Rwanda, gusa iyi kipe yahisemo kugumana na Kasa Mbungo Andre wayitozaga umwaka ushize. Uyu mutoza w’Umurundi Kandi yari yashyizwe mu majwi ko Yaba umutoza wungirije muri APR FC gusa nyibyakunda.

Umunyamakuru Sam karenzi abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yatangiye ko uyu mugabo agiye gusinya mu ikipe ya Sofapaka. Iyi kipe yabaye iya 10 muri shampiyona ya Kenya 2022-203.

Related posts

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana