Byakomeye! Umugabo mwiza arimo arashakishwa ku bwinshi , nyuma y’ uko abagore barimo barashaka ababatera inda akishyurwa asaga miliyoni 2.5 by’ amafaranga y’ u Rwanda

 

Mu gihugu cya Kenya byakomeye , harimo kuvugwa inkuru y’ abamwe mu bagore bo mu Karere ka muranga gaherereye rwagati muri kino gihugu , aho barimo gushakisha ku bwinshi abagabo bashobora kwishyura ngo babatere inda, ubwo umugabo wujuje ibisabwa arimo kwishyurwa ibihumbi 300 by’ amashilingi, ni ukuvuga asanga miliyoni 2.5 by’ amafaranga y’ u Rwanda.

Iyi nkuru yatagajwe n’ abimwe mu binyamakuru byo muri iki gihugu birimo nka Taifa Leo na NTV Kenya, byavuze ko bamwe mu bagore bahisemo kuyoboka iyo nzira, nyuma yo kubona ko hari abagabo bubaka ingo bagamije gutesha umutwe abagore, bityo ko icyiza ari ukubyara umwana ukiberaho wigenga nk’umugore.Abagabo bashakishwa ni abafite hagati y’imyaka 20 na 40, bafite imyitwarire myiza kandi b’abahanga. Ni abagabo batari inzobe cyane cyangwa ngo birabure cyane, kandi barebare.

Hari umugore wagize ati “Ikintu twitaho cyane ni isura ngo abana bacu bazaze basa neza. Abo bagabo bagomba kuba ari abahanga kugira ngo n’abana bazitware neza mu mashuri.”Undi mugore wamaze kubyara impanga, yavuze ko umugabo watoranyijwe, mbere yo kwishyurwa abanza gusinya yemera gupimwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Mu gihe icyo kizamini bagitsinze, basinyishwa ikindi cyemezo bemera ko nibamara kwishyurwa, bazahita baca umubano n’uwo mugore babyaranye kandi ko nta kindi bazaza kubaza nyuma.

 

 

 

Related posts

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza