Perezida wa Kiyovu Sports yatangaje amagambo yateye ubwoba benshi ahishura ukuri ku bivugwa ko yahariye APR FC igikombe cya shampiyona

Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yatangaje ko atigeze yitsindisha kugira ngo aharire APR FC igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka ushize w’imikino nk’uko byagiye bivugwa kenshi.

Kuri uyu wa Kane tariki 8 Nzeri 2022, Perezida wa Kiyovu Sports yari yatumiwe mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cya Fine FM kugira ngo asobanure byinshi biri kuvugwa mu ikipe amaze imyaka ibiri abereye umuyobozi mukuru.

Uyu muyobozi akimara kugera mu kiganiro yavuze ko aje kunyomoza ibyavuzwe na Muramira Regis avuga ko yagize uruhare runini rwo kwutsindisha kugira ngo Kiyovu Sports idatwara igikombe cya shampiyona ahubwo akagiharira APR FC.

Yagize ati “Ibyo bintu Regis yavuze ko nitsindishije kugira ngo ntatwara igikombe ni ibinyoma, abakinnyi n’abatoza nabakoreye byose ariko ku munota wa nyuma barakibura ariko ntabwo nigeze nitsindisha”.

“Kugeza ubu hari umuntu ntazigera mbabarira, ikindi kandi ntabwo Gasogi United ari ikipe yambujije igikombe cya shampiyona ahubwo nabujijwe igikombe cya shampiyona kubera ikipe ya Bugesera FC, Etoile de l’Est na Espoir FC”.

Umwaka ushize w’imikino ikipe ya Kiyovu Sports yasoje iri ku mwanya wa kabiri irushwa amanota abiri gusa n’ikipe ya APR FC, muri uyu mwaka iyi kipe yaguze abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Burusiya, Afurika y’Epfo na Uganda, intego ni ukwegukana igikombe cya shampiyona baheruka muri 1993.

Related posts

Umutoza Frank Spittler atewe impungenge n’itsinda Amavubi yisanzemo

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]