Dore ubutumwa waramutsamo umukunzi wawe akagukumbura umunsi wose

Muri iyi si y’ikoranabuhanga n’iterambere ryihuta abakundana basa n’abahorana kuko baba bavugana umunota ku wundi, byaba binyuze kuri telefoni bisanzwe cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bituma umuntu abasha kumenya amakuru y’umukunzi we isaha ku yindi. Abenshi bandikirana mu gitondo bakibyuka kugira ngo bamenye uko abakunzi babo baramutse.

Dore bumwe mu butumwa 15 waramutsamo umukunzi wawe mu gitondo ukibyuka bukamunezeza , maze bukamutera kwirirwana umutima mwiza ndetse n’ umunezero:

  1. Ndizera ko uri bugire umunsi mwiza.

Iki ni igikorwa abantu basanzwe badafata nk’ikintu gikomeye. Ku mukunzi wawe, abifata nk’ihame akumva ko kuba umusore umukunda amwifurije umunsi mwiza, nta kigomba kubyitambikamo uko byagenda kose. N’ubwo yaba arwaye cyangwa afite ibindi bibazo, ahita ahamanya neza ko uwo munsi utandukana n’indi yose byanze bikunze. Ni koko rero, umukobwa aba agiye kugira umunsi mwiza nk’uko umukunzi we yabimwifurije.

  1. Kanguka maze wereke isi ko wifitemo ubushobozi.

Birashoboka ko umukunzi wawe ashobora kuba afite akazi kamugora. Biranashoboka ko ashobora kuba atiyumvamo ubushobozi bwo gukora ikintu runaka afata nkaho gikomeye. Muri ibi bihe niba uri umuhungu ukaba umukunda byukuri, aba akeneye ijambo riguturukaho, rimwereka ko wizeye ubushobozi afite. Rimwereka ko afite imbaraga zidasanzwe kandi ari umutsinzi.Ibi bimwereka ko nubwo we ashobora kuba atiyizera, wowe umwizera kandi umufata nkumuntu ushoboye. Aha ni ho ahera yiyizera kandi agaharanira kutagutenguha ngo akwereke ko wibeshye. Izi ni izindi mbaraga ubu umwongerera mu buzioma kandi akenshi nabikora akabigeraho azagushimira cyane kuko azaba abigukesha.

  1. Iyi filimi/ iyi ndirimbo yatumye ngukumbura nimugoroba.

Mukobwa, niba ubonye ubu butumwa muri telefoni yawe, ni ukuvuga ko n’ubwo utari kumwe n’umusore mukundana, n’ubwo yari mu bindi bintu bidafite aho bihuriye n’urukundo mufitanye, ariko wagumye kwiganza mu bitekerezo bye. Ni ikimenyetso cy’uko akwitaho cyane.Ubu ni ubutumwa bugaragariza umukobwa ko n’ubwo mwaba mutakiri kumwe, atajya akuva mu bitekerezo. Ni ikimenyetso cy’uko umukunda kandi ufata umwanya munini umutekerezaho. Ni ikimenyetso cy’uko aza imbere mu buzimba bwawe mu bintu byose waba urimo ukora, utekereza cyangwa uteganya gukora. Ni ukuvuga ko ikintu cyose yaba arimo ahita agihuza nurukundo mufitanye bityo agakumbura umukobwa yihebeye.

  1. Ndagukunda.

Nonese kandi hari umuntu udakunda kubwirwa ko akunzwe? Hari uwo bibihira kumva ko akunzwe? Si cyo cy’ingenzi se kandi si cyo twese duharanira? Kubwirwa ko ukunzwe ni byo byiyumviro bya mbere mu isi. Bituma wumva uri ku rundi rwego, bigatuma udashidikanya na gato ku mukunzi wawe. Iyo ukangutse ugasanga umuhungu ukunda yakubwiye ati: ndagukunda, uwo munsi uba uri bukubere uw’agaciro.

  1. Ndakwizera

Iyo uwo umusore mukundana akwandikiye ko akwizera aba akugaragariza ko agushaka buri gihe ukamubera inkoramutima ndetse kwizera n’ikintu cyiza cyane kuko kirema imbaraga utari ufite bityo rero nibyiza cyane kugirana icyizere mu rukundo rwanyu kandi bishimisha abakobwa kuba bagirirwa icyizere aho kubafata nk’aba bihemu. Iri Jambo ndakwizera rinezeza abakobwa cyane.

  1. Uhora uri mwiza cyane n’ubwo ntakubona nonaha.

Nta mukobwa udakunda kubwirwa ko ari mwiza. Ariko kandi mukobwa, menya ko uko wakiriye ubu butumwa atari ko buri wese abwakiriye buturutse ku mukunzi wawe. Hari impamvu yaguhisemo adateze gutezukaho. Ni uko azi ko uri mwiza. Azi ko yaba akureba cyangwa atakureba uri mwiza. Ntabwo aba abivuze agendeye ku buryo atekereza ko umeze muri icyo gitondo, aba abivuze ashingiye ku bwiza yakubonanye kuva ku munsi wa mbere mujya mu rukundo. Ubu uri mwiza ibihe byose imbere ye yaba akubona cyangwa atakubona.Amagambo nk’aya ashimisha umukobwa ku buryo yumva koko ko wamuhisemo udahubutse, udashidikanya cyangwa ngo ube wicuza. Ni ikimenyetso kuri we cy’uko umukunda, umwemera uko ari kandi utewe ishema no kuba umufite. Ibuka kumukanguza amagambo nk’aya umubwira ko ari mwiza akibyuka, bizamufasha kwirirwa neza umunsi wose azi neza ko ari mwiza.

  1. Nakangutse mwenyura kubera wowe.

Aha ni ukugira ngo umuhungu atume ubyuka wishimye nk’uko na we yabyutse yishimye. Ni byiza kumva ko wabaye impamvu ikomeye yo gutuma hari ubyukana ibyishimo cyane iyo ari umuhungu wihebeye. Kuba yabyuka anezerewe kubera wowe rero ni uko biba byatewe n’ibintu byinshi: yaba yakurose, yagutekerejeho cyane, yibutse utugambo ujya ukunda kumubwira, amasezerano wamuhaye, ibihe byiza mwagiranye, impano wamuhaye, uko yasanze umutaka mu bakobwa bagenzi bawe, uko uterwa ishema no kuba uri na we mu bandi nibindi.

  1. Ndagukumbuye.

Ni byiza ko umuhungu ukunda ahangayikishwa n’uko utari iruhande rwe. Ni na byiza kumenya ko umuhungu mukundana akwifuza iruhande rwe. Mu by’ukuri si uko ushaka ko ababara ariko kandi ni byiza mu rukundo, bituma wumva ukunzwe kandi ko uri uw’ingenzi muri byose atunze.Umuhungu uzindutse kare ntatekereze akazi, abo bararanye mu rugo, ntahite ateganya gahunda ye yumunsi cyangwa ibindi bimushishikaje ahubwo akabyuka atekereza wowe, agukumbuye, ni ikimenyetso cyuko agukunda. N’ubwo mwaba mwari kumwe nimugoroba, kukubwira ko agukumbuye muri icyo gitondo ni ikimenyetso cy’uko adashaka kukubura na gato. Ubutumwa nk’ubu buraryoha kandi butuma umukunzi wawe yirirwana ibyishimo na we akarushaho kugukumbura.

  1. Ndakwifuza buri gihe

Burya igihe cyose woherereje uwo mukundana ubutumwa bugufi umubwira ko uhora umwifuza biba bigaragaza ko akwifuza nk’umugore n’umugabo babana akaramata bityo rero uzashake uburyo nawe umusubiza kugira ngo nawe yishime.

  1. Iyo mba nkangukiye iruhande rwawe.

Umukobwa wohererejwe ubu butumwa bumugaragariza ko umuhungu atishimiye aho ari mu gihe atari kumwe na we. Ni ikimenyetso cy’uko umuhungu wihebeye n’ubwo yaba yaryamye mu gitanda cyiza ate mutari kumwe, ntacyo byamumariye. Icyakamubereye cyiza ni ukuza akaba aho uri mukaba mukangukanye. Bigaragariza umukobwa ko wamwihebeye kandi udashaka ko hashira n’isegonda mutari kumwe.

  1. Wambereye inkoramutima

Igihe cyose umusore akwandikiye ko uri inkoramutima ye uba waranyuze umutima we ndetse uri umujyanama rero ni byiza kuba inkoramutima ukirinda guhemuka kubeshya no kumwemerera urukundo utamukunda.

  1. Mpora ngutekereza

Iri jambo mpora ngutekereza riba ryiza ndetse rishimisha abakobwa cyane kuko aba yumva ko umuhora mu ntekerezo ndetse unamuzirikana.

  1. Uri mu bitekerezo byanjye mukunzi, ubu ndakangutse.

Nta kintu cyiza nko kumenya ko umukunzi wawe, agikanguka, agukangukanye mu bitekerezo. Ni ikimenyetso cy’uko atajya arekera kugutekereza n’ubwo yaba asinziriye kubera ko uri muri we na we akaba muri wowe. Ni byiza kandi kumenya ko ari wowe uganje mu bitekerezo bye, ukaba wihariye umwanya munini mu byo atekereza. Ni ha handi ateganya byinshi ariko na we akagushyira mu mishinga ye.

  1. Nzakwereka Ababyeyi,Inshuti n’Abavandimwe

Iyo Umusore yandikiye umukobwa bakundana aya magambo ngo ’Nzakwereka Ababyeyi, Inshuti n’Abavandimwe’, bishimisha abakobwa cyane kuko biba ari ikimenyetso kigaragaza ko amukunda by’ukuri ndetse yifuza kumugira umufasha w’ibihe byose.Basore rero mujye mubagarira Urukundo rwanyu kugira ngo rukomere twibutsa ko abakundana bagomba kuba bakuze ndetse barapanze gahunda yo gushaka bakaba abagabo aho kuba mu rukundo rw’uburyarya.

  1. Waramutse umwiza wanjye

Ibi birumvikana neza, ntibikeneye igisobanuro. Nta wutakifuza gukanguka ngo asange ubu butumwa muri telefoni ye. Nta wutakwishimira ko hari uwamufashe nk’umuntu we mwiza kurusha ibindi byose muri icyo gitondo. Iyo bivuye ku muhungu ukunda rero byo biba akarusho.

Inkomoko: www.wikihow.com

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.