Nyagatare: Ukekwaho ubujura yashatse gutoroka Polisi bahita bamukurikiza isasu.

Ifoto internet

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nzeri 2022, yarashe umusore ukekwaho ubujura , nyuma y’ amasaha macye harashwe undi wo mu Karere ka Rubavu.

Amakuru dukesha Flash TV avuga ko uyu musore utaramenyekana imyirondoro akekwaho ubujura kuko bamufatanye televiziyo mu Kagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare.

Ngo ubwo abapolisi bamuhagarikaga , uyu musore yinangiye ahubwo ashaka kwiruka ngo acike inzego , ari na bwo abapolisi bahise bamukurikiza isasu.

Uyu musore yarashwe nyuma y’ uko ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 07 Nzeri 2022, aribwo harashwe undi wo mu Karere ka Rubavu, na we warashwe n’Abapolisi.

Uyu warasiwe mu Karere ka Rubavu , yarasiwe mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Gisenyi nyuma y’ uko Abapolisi bari ku burinzi basanze ibisambo biri kuniga umuturage biri kumwambura , bigahita byiruka ariko kimwe muri byo kigashaka gutera icyuma abapolisi , bagahita bakirasa.

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame