Abanye_ Congo bafite agatubutse bari guhungira mu Rwanda.

 

Amafoto arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aragaragaza bamwe mu baturage bo mu gihugu cya Congo barimo guhungira mu Rwanda bitewe n’ imirwano irimo gusatira umujyi wa Goma.

 

Abaturage batuye mu Mujyi wa Goma batangaje ko bafite ubwoba bwinshi kubera imirwano irimo gusatira uyu Mujyi nyuma y’ uko abarwanyi ba M23 bivuzwe ko binjiye mu Mujyi wa Sake uri ku burimotero 27 uvuye muri uwo Mujyi wa Goma.

Amakuru aravuga ko mu Mujyi wa Goma abarwanyi ba M23 binjiye muri Sake mu masaha ya Saa Moya zo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2025, bituma abahaturiye batangira guhungira mu Mujyi wa Goma, bamwe mu batuye mu nkengero za Muganga na Mubambiro basabwe gucyura abana bari bagiye ku ishuri. Hari umubyeyi wa bwiye Kigali Today dukesha aya makuru agira ati”umuyobozi ushinzwe uburezi muri Kivu y’ Amajyaruguru yohereje ubutumwa ko amashuri afunga, ubu mvuye kuzana umwana turi mu rugo.”

Uyu mubyeyi kandi yakomeje avuga ko bafite ubwoba bwinshi bitewe ni uko ingabo nyinshi zirimo guhunga urugamba. Dutegereje igikurikira ,abasirikare benshi barimo guhunga urugamba, abasirikare b’abanyamahanga (Wagner) bari Mubambiro bamaze gufunga imizigo baragiye urumva twizeye iki?”

Andi makuru aravuga ko amabombe menshi arimo kuvugira Sake no mu nkengero zaho arumvikana mu Rwanda, ndetse n’ abanyarwanda bajya gukorera mu Mujyi wa Goma bagabanyije ingendo, iyo urebye usanga mu masaha ya Saa yine , Abanyarwanda benshi aribwo bajya muri uyu Mujyi ,ariko ku mupaka munini hari imirongo mirenmire y’ Abanyecongo baza mu Rwanda.

Bamwe bari ku murongo harimo abanyecongo n’ abanyamahanga bafite ibikapu bitaremereye.Imodoka zitwara abanyecongo bajya Bukavu, Uvira na Bujumbura ziyongereye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi.Ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi, abantu barambuka bajyana ibicuruzwa i Goma, Abanyarwanda bavuganye na kiriya gitangazamakuru bavuga ko batarenga Birere.bagize bati“Ntabwo twizeye umutekano wacu mu mujyi wa Goma, turimo kugeza ibicuruzwa hafi y’ umupaka tukagaruka.”

Ni ubwo abinjira mu Rwanda aribo benshi, hari abarimo kujya i Goma, ariko abenshi ni abafite ibyangombwa bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Imirwano ikomeye hagati y’ abarwanyi ba M23 n’ ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC iri kubera mu nkengero ya Sake na Mugunga, impunzi nyinshi zirimo kwerekeza mu mujyi wa Goma.

Imirwano isatira umujyi wa Goma nyuma y’ uko M23 ifashe ibice byerekeza muri Kivu y’ Amajyepfo, aho bivugwa ko aba abarwanyi bageze ku birometero 62 uvuye mu mujyi wa Goma wekereza I Bukavu.Mu masaha ya saa sita ibimodoka byinshi by’ igisirikare cya FARDC byongeye kwerekeza ku rugamba mu nkengero za Sake ahari kumvikana urusaku rw’amabombe.Uretse Sake na Minova, biravugwa ko abarwanyi ba M23 binjiye ku kirwa cya Matanda cyegeranye na Nzulo ibikomeje gutera ubwoba abatuye umujyi wa Goma.

Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’ Amajyaruguru Lt Col Njike Kaiko yatanze amabwiriza ko nta bwato butoya bwemerewe kugenda mu masaha y’ ijoro no mu rukerera mu kurinda umujyi wa Goma.Hagati aho, ubwato bunini butwara abantu tariki ya 22 Mutarama bwarimo bukora ingendo mu kiyaga cya Kivu, naho ingendo z’indege mu mujyi wa Goma zagabanutse ku kigero cya 70%.

Ikibuga cy’ indege cya Goma gisanzwe cyakira indege cyangwa ikaguruka mu minota 30, ariko ubu isaha irashira ikarenga nta ndege ihaguye cyangwa ngo ihaguruke.Impungenge ku batuye umujyi wa Goma ni nyinshi ndetse n’ abajyana ibicuruzwa mu mujyi wa Goma, imodoka zabo ntizirimo kwambuka, inyinshi ziri mu mujyi wa Gisenyi.Abasanzwe bafite ibigo bicumbira amakamyo ajya muri Congo bavuga ko imodoka zitarimo kwambuka cyane bitewe no gutinya umutekano mucye uri Goma.

Related posts

Gisagara: Uko bisanze barashwe na Polisi nyuma yo gusambanya Umugore no ku mwica urubozo

Icyo RIB yatangaje nyuma yo guta muri yombi Musenyeri uherutse kwegura

Bamuketseho amarozi,Ruhango umukecuru yishwe nabi