Nyuma yuko President Tshisekedi agaragaje ko kuyobora igihugu bimunaniye abatavuga rumwe nawe bamucuriye umugambi mubisha

President Felix Antoine Tshisekedi wa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo kurubu ari mumazi abira nyuma yuko ingabo ze zisumbirijwe na M23 ndetse ikongera kubanyaga uduce dutandukanye turimo Mabenga, Kibumba ndetse na Kanyamahoro biherereye mubirometero 27 uturutse mumujyi wa Goma ndetse aba barwanyi ba M23 bagakomeza guca amarenga ko ntagahunda yo gushyira intwaro hasi ihari ahubwo bagakomeza urugamba ndetse nkuko badahwema kubitangaza ngo bakaba banafite gahunda yo kuba bakwigarurira umujyi wa goma ndetse n’indi mijyi ikomeye muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo.

Nyuma yuko President abonye ko aba barwanyi bakomeje kwigarurira byinshi mubice bitandukanye, yafashe umwanzuro wo guhamagarira abaturage kuba batera u Rwanda mugihe abatavuga rumwe nawe babona ibyo yavuze nk’icyasha cy’ubutegetsi bwe ndetse bakabibonamo ko ari politike idakwiriye ngo kuko ari ukubiba urwango mubaturage ashinzwe kurinda mugihe bo (abatavuga rumwe nawe) bemeza ko bene nkiyo politike ntaho yageza uwayishoyemo usibye gukurura amajye kugihugu ndetse no guteza amahoro make.

Ikindi aba batavuga rumwe na President Felix bavuga nuko uyumugabo ari kwihisha mundorerwamo yo kujijisha abaturage abereka ko ashaka gushoza intambara kugihugu cy’u Rwanda kugirango barangarire muri ibyo bareke kureba kuruhande rwuko uyumugabo yaba yarananiwe kuba yahangana n’aba barwanyi ba M23. aba kandi bemeza ko mugihe uyumugabo yaba aramutse ateye u Rwanda byatuma agwiza abanzi ngo kuko uko byagenda kose yaba ashatse guhangana nibyo adafitiye ubushobozi. kubera ibyo byose aba batavuga rumwe na we bakaba bahisemo kuba bajya kuruhande rwa M23 kugirango bafatanye kuba bahirika uyumugabo kubutegetsi atari yoreka abaturage b’inzira karengane.

source: Radio ijwi ry’america

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro