Umushumba w’ Itorero rikomeye mu Rwanda yakoze impanuka ikomeye cyane. Dore uko byagenze

Umushumba w’ Itorero Anglican mu Rwanda EAR muri Diyosezi ya Byumba , Ngendahayo Emmanuel , yakoze impanuka ikomeye y’ imodoka n’ uwo bari kumwe Imana ikinga akaboko.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi ubwo we n’ undi muntu umwe baturukaga mu Mujyi wa Kigali berekeza muri Gicumbi, yabaye mu masaga y’umugoroba wo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2022 nk’uko bamwe mu nshuti ze za hafi babitangaje.

Ngo iyi mpanuka yabaye ubwo aba bombi bari bageze mu isantere ya Rukomo, bagonga umukingo ariko bombi bavuyemo nta kibazo gikomeye bahuye na cyo bahita bataha.

Gusa imodoka yo yangiritse mu buryo bukomeye cyane.

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.