Umushumba w’ Itorero rikomeye mu Rwanda yakoze impanuka ikomeye cyane. Dore uko byagenze

Umushumba w’ Itorero Anglican mu Rwanda EAR muri Diyosezi ya Byumba , Ngendahayo Emmanuel , yakoze impanuka ikomeye y’ imodoka n’ uwo bari kumwe Imana ikinga akaboko.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi ubwo we n’ undi muntu umwe baturukaga mu Mujyi wa Kigali berekeza muri Gicumbi, yabaye mu masaga y’umugoroba wo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2022 nk’uko bamwe mu nshuti ze za hafi babitangaje.

Ngo iyi mpanuka yabaye ubwo aba bombi bari bageze mu isantere ya Rukomo, bagonga umukingo ariko bombi bavuyemo nta kibazo gikomeye bahuye na cyo bahita bataha.

Gusa imodoka yo yangiritse mu buryo bukomeye cyane.

Related posts

Igitangaza! Ikibumbano cya Maliya w’ isugi cyasutse amarira mbere gato y’ uko Papa Francis yitaba Imana.

Amahirwe y’ umuntu aza rimwe gusa kandi iyo aje nta muntu uyasubiza inyuma! Umunyarwanda Cardinal Kambanda ari muzatorerwa kuba Papa.

Ejo yagaragaye mu ruhame arimo gusoma misa none Abakirisitu bakiriye inkuru y’ inshamugongo.