Icyatumye Polisi irasa Umugabo wari umaze kwica umugore we utwite n’ umuturanyi we i Nyamasheke

 

 

Mu Karere ka Nyamasheke ,harimo kuvugwa inkuru y’ umugabo witwa Niyonagize Xavier wishe umugore we utwite ndetse n’ umuturanyi we , hanyuma na we araswa na Polisi y’ u Rwanda,ubwo yashakaga gutema umupolisi.

 

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Gashyantare 2025 , mu Mudugudu wa Kasenjara ,Akagari ka Karusimbi, mu Murenge wa Bushenge.

Byatangiye uyu mugabo atema Inka ,akurikizaho umugore we ,witwa Uwiragiye Costasie w’ imyaka 45 y’ amavuko wari utwite , ndetse atemagura n’ umuturanyi we Mukarurangwa Beatrice w’ imyaka 60 ,bombi bahita bahasiga ubuzima.

 

Gusa amakuru aturuka muri Kariya Karere avuga ko uyu mugabo yari afite uburwayi bwo mu mutwe.

Mukabarahira Jeannine, Umuyobozi w’ Umurenge wa Bushenge , yabwiye itangazamakuru ko inzego zitandukanye zirimo Police,RIB na DASSO ,zahageze kugira ngo zigenzure ibyabaye, ubwo bageraga aho byabereye ,Uwo mugabo Niyonagize Xavier yasohokanye umuhoro agerageza gutema umwe mu bapolisi ,maze ahita araswa arapfa.

Kuri ubu Imirambo yabo bishwe yahise ijyanwa mu Bitaro bya Bushenge ,mu gihe hakomeje gutegurwa uburyo bwo gushyingura abaguye muri ubu bwicanyi.

Gusa hari andi makuru twamenye avuga ko uyu mugabo yajyaga afatwa n’ uburwayi bwo mu mutwe ,Aho akenshi yakizwaga binyuze mu masengesho, ngo kuri uwo munsi nabwo ,yari yongeye kugira ibibazo ,abo mu muryango we bari bongeye kumusengera ariko biba iby’ ubusa.

Related posts

Igisikare cya Congo kirimo guhiga bukware Abasore ba Banyamulenge ni babe maso byakomeye!

Byabaye nk’ amateka Twirwaneho yafashe ikibuga cy’ Indege cya Minembwe FARDC ikizwa n’ amaguru.

Nyuma y’ uko Twirwaneho yemeje urupfu rwa General Rukunda Makanika, Abanyamulenge bazindutse bagabwaho Ibitero.