Nyuma yo kwanga kwitaba abadepite bagize PAC ndetse no gukurikiranwaho ibindi byaha yakoze  RIB yafunze uwahoze ari  Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda

Kuri uyu wa kane tariki ya 14 Nzeri 2023 urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Prof Harelimana Jean Bosco wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (Rwanda Cooperative Agency – RCA), kubera ibyaha akekwaho kuba yarakoze mu gihe yari akiri umuyobozi w’icyo kigo nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry.

Aho uyu muvugizi yagize ati “RIB yafunze Prof Jean Bosco Harelimana wari Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, ari cyo ‘Rwanda Cooperative Agency’. Yafashwe bishingiye ku iperereza twari tumaze iminsi tumukoraho rifitanye isano n’ibyaha bikekwa ko yakoze igihe yari umuyobozi w’icyo kigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda.

Muri ibyo byaha akurikiranyweho, birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro”.

Uyu muvugizi kandi yatangaje ko Prof Harelimana afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Nuko agira ati, “ Mu byaha akurikiranyweho, harimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, iki akaba ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 188 y’itegeko rigenga amasoko ya Leta, akaba kandi ari icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi (5-7), ndetse hakaniyongeraho n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya Miliyoni ebyiri na Miliyoni eshanu.

Mu gihe kandi icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro cyo gihanwa n’ingingo ya 12 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, aho aramutse abihamijwe n’urukiko yahabwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi (5-7) ndetse hakaniyongeraho n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya Miliyoni eshatu na Miliyoni eshanu”.

Uyu muvugizi kandi yavuze ko ubutumwa RIB itanga, ari ukwibutsa abantu bose bafite inshingano zo gucunga umutungo wa rubanda ko bagomba kubyitondera cyane, bagakurikiza amabwiriza n’amategeko, kuko kutabikurikiza bigira ingaruka nyinshi zirimo no gukurikiranwa mu butabera.

Yavuze kandi ko ikindi RIB yibutsa abantu ari uko gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, byari bikwiye kuba ikizira, kuko ntaho bacikira ukuboko k’ubutabera.

Dr Murangira yavuze ko Prof. Harelimana atafashwe kubera ko yanze kwitaba Komisiyo ya PAC igenzura Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta. Nuko mu magambo ye agira ati, “Ntabwo yafashwe kubera kwanga kwitaba PAC, kuko kwanga kwitaba PAC ntabwo ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yafashwe hashingiwe ku iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho, rifitanye isano n’ibyaha bikekwa ko yakoze igihe yari Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperatives Agency”.

Yongeyeho kandi ko yakurikiranwaga adafunze, gusa aho yangiye kwitaba PAC, ubugenzacyaha bwagize impungenge ko butamubona igihe cyose bwamushakira ku bw’impamvu z’iperereza, dore ko ibyaha akekwaho, ari ibyaha by’ubugome, bihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7”.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.