KNC na General Perezida wa Kiyovu Sports bateranye amagambo, KNC avuga ko uyu mugabo atatunga kiyovu Sports mu gihe kingana n’ukwezi 1

Kuri uyu wa gatanu i saa 19h00 habaga umukino wa shampiyona w’umunsi wa 4 mu Rwanda, ikipe ya Gasogi united yari yakiriye kiyovu Sports amakipe yombi anganya igitego 1-1. Nyuma y’umukino aba Perezida b’amakipe yombi bateranye amagambo.

Perezida wa Kiyovu Sports Association Ndorimana Jean François uzwi nka General aganira n’itangazamakuru yatangaje ko ikipe ye yibwe, avuga ko Penaliti yahawe Gasogi itariyo. Mu bindi yavuze ko nta mubano afitanye na KNC ndetse ntanuzigera ubaho.

Ubwo yabazwaga kubijyanye n’ubuyobozi bwa Kiyovu, General yagize ati “Ndi Perezida waKiyovu Sports Association kuko natowe,Juvenal ayobora Company, kandi Campany ibarizwa muri Kiyovu Sports Association. Ninjye Perezida wa Kiyovu Sports.

KNC Perezida wa Gasogi United yaje asubiza General wari wari wabanje kuvuga agira ati “Ariko nka General, njyewe nyiri kipe, ndi umushoramari”.

Ubu General yavuga iki imbere ya Gasogi United, yavuga iki imbere ya KNC. Umugabo ushobora gushora miliyoni zirenze 400 uziko umujyi wa Kigali uretse gutanga amafaranga muri Kiyovu Sports itakongera no kubaho muzajye mwubaha abantu.

General nyubaha, dushora amafaranga ntabwo ari ukuza kuvuga gusa amagambo, mugiye kubara mukareba amafaranga General yahaye Kiyovu Sports ashobora kuba atarenga miliyoni 10, uyu munsi General byaba biteye agahinda wavuze ayo magambo.

Mureke nkoreshe icyo bita ikimwaro, icyo cyubahiro kigomba kubahwa, Hadji Yousuf Mudaheranwa, Perezida KNC umugabo w’Inyangamugayo, abo bagabo bagomba kubahwa.

Maze gushyira arenga miliyari muri uyu mupira wo mu Rwanda, ni igiki nakuyemo se. General muzabaze bakore igenzura, nashake azabare ayo yahaye bombo umukinnyi murebe icyo yashyizemo, aba bantu baza kuvugira mu mupira gusa nka ba General ni baceceke.

Mujye mwubaha abantu, ni gute umuntu avuga ngo nakoze iki se, nta n’ikipe ya Kagali General uyunguyu yatunga, ntayo muzambwire iyo yatunga. General ubundi ni igiki nta Kiyovu Sports, General ni igiki.

Munyereke niba hari na miliyoni 10 General yaba yarashyize muri Kiyovu Sports ahubwo Juvenul yubahwe. Njyewe ndakora ubukangurambaga bwo kubahisha Juvenal. Juvenal ntabwo akwiriye gusuzugurwa.

Byantera agahinda kumva Juvenal ateshejwe agaciro, ndashaka tubyumve uri nde kugira ngo uteshe agaciro Juvenal wagejeje Kiyovu Sports ku mikino ya nyuma irenze 2.

KNC Kandi yatangaje ko nta bushobozi bwo gukora Coup d’etat General afite cyane ko atashobora gutunga kiyovu Sports mu gihe kingana n’ukwezi kumwe.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda