Nyuma yo guhabwa ikarita itukura umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports yasabye imbabazi

Mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda wabaye Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira, warangiye Murera itsinze Étoiles de l’Est ibitego 2-1,umukinnyi Mvuyekure Emmanuel wayo yahawe ikarita itukura.

Ni ikarita itukura yabonye ku munota wa 63′ w’umukino nyuma yo gukubita umupira umusifuzi Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri. Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze uyu mukinnyi w’Umurundi ukina hagati mu Kibuga yasabye imbabazi.

Agira ati “Ikarita yanjye ya mbere y’umutuku kuva natangira gukina umupira w’amaguru. Ariko ni umupira w’amaguru. Ntabwo ari byo nari ngambiriye gukubita umupira umusifuzi. Mbere na mbere ndashaka kugusaba imbabazi wowe Cucuri ndakubaha cyane. Ndasaba imbabazi abakunzi ba Rayon Sports abakinnyi bagenzi banjye na FERWAFA.”

Mvuyekure Emmanuel yabonye ikarita itukura nyuma yaho Ruvumbu nawe yari yabonye ikarita itukura ku mukino wari wabanjirije uyu. Gusa amahirwe ya Rayon Sports n’uko mu Rwanda ikarita itukura ihanishwa umukino umwe.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda