Urban Boys itsinda ryasenyutse ridasezeye rikomeje gutuma benshi mubakunzi b’umuziki nyarwanda bibaza icyabaye kugirango aba bahanzi bari bari mubakunzwe cyane mu Rwanda bafate umwanzuro wo kuba bahagarika ibikorwa byabo byo gukora umuziki.
Iri tsinda ryamamaye munjyana ya R&B ryari rigizwe n’abahanzi 3 aribo Safi Madiba, Nizzo Kabosi ndetse na Humble Gizzo. aba bahanzi batangiye umuziki wabo ahagana mumpera za 2009 ariko uko imyaka yakomeje kugenda iza bakomeje kugaragaza ko urwego rwabo rw’imiririmbire ari itafari rinini kandi rifatika umuziki nyarwanda wubakiweho. nyuma yuko aba bahanzi bakoze indirimbo nyinshi zitandukanye, baje kubihemberwa maze baza kwegukana igihe cya Primus Guma Guma Super star kitagitagwa kugeza ubu kuko cyaje gukomwa munkokora n’icyorezo cya Corona Virus.
Aba bahanzi rero nyuma yuko batwaye ibi bihembo bya Guma Guma, hari hitezweko bagiye noneho kuba bazamura itsinda ryabo rkaba ryava kukuba ari itsinda ry’imbere mugihugu ahubwo noneho rikaba ryaba itsinda mpuza mahanga, ariko siko byaje kugenda kuko hakomeje kugeda havuka mo umwuka wahato na hato wo kurwana ariko cyane cyane uwitwa Safi Madiba bikaba byaragiye bivugwa kenshi gatandukanye ko akenshi ataragishoboye kumvikana na mugenzi we Nizo maze bikajya bibaviramo imirwano yahato nahato arinayo yaje kuba intandaro yuko uyu Safi afata umwanzuro wo gukomeza gukora umuziki kugiti cye ahitamo kwitandukanya nabagenzi be bari barasezeranye ubufatanye mumwuga bari baratangiranye.
Nyuma yaho Safi Madiba afashe umwanzuro wo gutandukana nabo, byavuzwe cyane ko iri tsinda ryaba risenyutse , gusa abari basigaye uko ari 2 bakomeje guhanyanyaza ariko biza kugezaho akagozi karacika nubwo kugeza ubu iri tsinda ritari ryatangaza ko ryaba ryaratandukanye burundu, ariko kuba hashize igihe kinini ntagikorwa nakimwe cyubuhanzi gishyizwe hanze naba bahanzi bikaba aribyo benshi bemeza ko ari iherezo ntakuka rya Urban Boys.
Kugeza ubu usibye kuba Safi Madiba atabazwa ibya Urban Boys, ariko nawe ubwe utakiri mu Rwanda, bivugwa ko na mugenzi we Humble Gizzo yaba atakibarizwa kubutaka bwo mu Rwanda mugihe mugenzi wabo Kabosi Nizo we yibereye i Rwanda ariko ameze nkutakiri mubyo gukora umuziki kuko ntagihangano nakimwe yari yagerageza kuba yakora wenyine.