Huye_ Ngoma: Umukobwa  wasambanyije umwana w’ umuhungu w’ imyaka 9 yavuze icyabimuteye

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umukobwa w’imyaka 23 ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 9 y’amavuko yareraga,Icyaha uregwa akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 29 Nzeri 2023 nyuma ya saa sita mu mudugudu wa Taba, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye.

Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyabereye mu cyumba umwana yararagamo ubwo yari avuye ku ishuri.Ukekwa asobanura ko  ubwo yari arangije kugaburira wo mwana yagiye kuryama, amusangayo nawe agiye kuruhuka, amuryama iruhande birangira amusambanije.

Umwana yaje kubivuga ubwo yajyaga kwihagarika akababara, kandi ko atari ubwa mbere yari amusambanije.Uyu mukobwa ufite imyaka 23 asaba imbabazi z’icyo cyaha akurikiranyweho.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa  igifungo cya burundu, hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku  wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro