Nyuma y’imyaka 5, Siporo Nyarwanda yahinduriwe igitereko

Nyirishema Richard wari usanzwe ari Visi Perezida mu Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda [FERWABA] yagizwe mushya wa Minisitiri wa Siporo [MINISPORTS] asimbuye Munyangaju Aurore Mimosa wari umaze imyaka 5 kuri izi nshingano.

Ni ibikubiye mu itangazo ryo mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatanu taliki 16 Kanama 2024, rishyiraho abaminisitiri muri Minisiteri zitandukanye.

Iri tangazo ryerekena ko Munyangaju Aurore Mimosa wari Minisitiri wari waragiyeho taliki 5 Ugushyingo 2019 yakorewe mu ngata na Nyirishema Richard wari usanzwe ari Visi Perezida w’Ishyirahamwe w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda [FERWABA].

Usibye kuba yari umuyobozi wungirije muri Federasiyo ya Basketball mu Rwanda, Nyirishema Richard yari umwe mu bayobozi w’umushinga wa Water Supply and Isoko y’Ubuzima Project mu cyita ‘Water For People’.

Nyirishema Richard asanzwe afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubwubatsi n’ikoranamubanga mu bidukikije [Bachelor’s degree in Civil Engineering and Environmental Technologies] yakuye mu cyari [Kigali Institute of Sciences and Technologies] muri 2003.

Muri rusange, iri tangazo ryerekana ko nta mpinduka nyinshi zigaragaye mu bagize guverinoma kuko uretse Nyirishema Richard wasimbuye Aurore Mimosa Munyangaju, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yayoborwaga na Mujawamariya Jeanne d’Arc, yahawe Minisitiri mushya ari we Amb. Christine Nkulikiyinka.

Ni mu gihe Prudence Sebahizi yasimbuye Ngabitsinzi Jean Chrysostôme muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganga; naho Doris Uwicyeza asimbura Dr. Usta Kaitesi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyiborere, RGB.

Nyirishema Richard wagizwe Minisitiri mushya muri MINISPORTS!
Munyangaju Aurore Mimosa wari umaze imyaka 5 ari Minisitiri wa Siporo!

Itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente rigaragaza abagize Guverinoma nshya!

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.