Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Frank Torsten Spittler yashyize hanze urutonde rw’agateganyo rw’Abakinnyi 37 b’Ikipe y’Igihugu Amavubi bazifashishwa mu mikino yo guhatanira kuzitabira igikombe cya Afurika cy’Ibihugu giteganyijwe kubera muri Maroc mu 2025.
Ni urutonde rwashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA kuri uyu wa 16 Kanama 2024.
Abakinnyi barimo Niyonzima Olivier Seif ukinira Rayon Sports FC yongeye kugaragara ku rutonde nyuma y’igihe atitabazwa, mu gihe Umunyezamu, Niyongira Patience wa Police FC yongeye guhamagarwa ku nshuro ya kabiri, naho Hirwa Jean de Dieu uherutse kwerekeza muri Bugesera FC yahawe umwanya.
Abaturuka hanze ni bo benshi biganje kuri uru rutonde, gusa Hakim Sahabo wa Standard de Liège yo mu Bubiligi ntagaragara ku rutonde.
Abakinnyi Amavubi ashobora kugenderaho b’intwaro za mwamba kugeza ubu barimo Ntwali Fiacre uherutse kujya muri Kaizer Chiefs, Bizimana Djihad wa FC Kryvbas Kryvyi Rih, Ange Jimmy Mutsinzi wa Zira FK, Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli, Muhire Kevin wa Rayon Sports, Kwizera Jojea wa Rhode Island FC, Mugisha Gilbert wa APR FC n’abandi.
Nta gihindutse, umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira tariki ya 26 Kanama 2024, aho ruzaba rutegura umukino uzaruhuza na Libya biri kumwe mu itsinda D tariki ya 4 Kanama.
Imyitozo izamara icyumweru kimwe mbere y’uko bakinira i Benghazi, aho hakaba harimo igihe cyo gukorera mu Rwanda mu Karere ka Bugesera n’igihe cyo gukora urugendo rubageza muri Libya.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yisanze mu Itsinda D hamwe na Nigeria, Bénin na Libya mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (AFCON) cya 2025, kizabera muri Maroc ku wa 21 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 18 Mutarama 2026 nk’uko byagaragaye muri Tombola yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa Kane, taliki ya 4 Nyakanga 2024.
Ibihugu 48 bigabanyije mu matsinda 12 ni byo bizavamo 24 bizakina AFCON 2025. Bisobanuye ko muri buri tsinda hazazamuka amakipe abiri.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzatangira urugendo rugana mu Gikombe cya Afurika rukina na Libya ku wa 2 Nzeri, Nigeria [6 Nzeri] mbere yo kwisobanura na Bénin taliki 11 Nzeri 2024.