Nyuma ya Byiringiro Lague, undi mukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe muri APR FC aritegura gufata rutemikirere akajya gusinyira ikipe izamutangaho akabakaba miliyoni 300

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC, Ishimwe Annicet ari ku musozo w’ibiganiro n’ikipe ya RSC Anderlecht Futures ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu gihugu cy’u Bubiligi.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 nibwo byamenyekanye ko Byiringiro Lague yamaze kugurwa n’ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu mu gihugu cya Sweden.

Nyuma ya Byiringiro Lague wari umukinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, na Ishimwe Annicet ashobora kugurwa bitarenze uku kwezi kwa Kamena 2023.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Ishimwe Annicet ashobora gutangwaho miliyoni 300 z’Amanyarwanda n’ikipe ya RSC Anderlecht Futures, bikaba bivugwa ko ashobora gufata mu mpera z’umwaka w’imikino akajya gusinyira iyi kipe .

Ishimwe Annicet w’imyaka 19 y’amavuko, muri 2022 nibwo yongereye amasezerano y’imyaka ine, kuri ubu asigaranye imyaka itatu.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda