Kigali:Haracyashakishwa icyatumye umugabo ahanuka ku isoko ry’ inkundamahoro agahita ashiramo umwuka

 

 

Ahagana saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 yahanutse mu igorofa ya gatanu y’isoko rizwi nk’Inkundamahoro ahazwi nka Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, ahita yitaba Imana.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari yambaye umupira wa kaki, ipantali y’ umukara anafite ingofero y’ umukara, Ababonye uwo mugabo ahanuka, bavuga ko ashobora kuba yiyahuye kuko yanyuze mu birahure mu buryo bugaragara ko atari impanuka.

Kugeza ubu ntabwo imyirondoro y’uwo mugabo yabashije kumenyekana kuko nta byangombwa yari afite.

Ibyo bikimara kuba Inzego zishinzwe ubutabazi zahise zihagera ariko basanga yashizemo umwuka.

 

 

 

Related posts

Umunyapolitiki ukomeye muri Congo yiyunze kuri M23, abatari bake baratungurwa, bati'” Noneho igisirikare cya Congo kiragowe”.

Walikale mu Kaga: Imirwano ikaze hagati ya M23 na Wazalendo yahitanye benshi

Perezida Ndayishimiye ati: “U Burundi buri mu kaga!”hari n’ undi ugiye kuza gutera igihugu cyacu afashijwe n’ igihugu cy’ u Rwanda