Heritier Luvumbu yasabiye umukinnyi w’Umunyarwanda kwirukanwa nyuma yo kumara igihe kinini atesha umutwe ubuyobozi bwa Rayon Sports

Heritier Luvumbu Nzinga ntabwo yishimiye imyitwarire mibi ya Nishimwe Blaise utari gushaka gufatanya na bagenzi be muri Rayon Sports.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize ntabwo Nishimwe Blaise yari yasubukura imyitozo bitewe n’uko atari yahabwa umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare 2023.

Amakuru KGLNEWS yamenye ni uko Nishimwe Blaise adacana uwaka na Heritier Luvumbu Nzinga cyo kimwe n’abandi bakinnyi bakomeye b’iyi kipe barimo Kapiteni Rwatubyaye Abdul.

Benshi mu bakinnyi ba Rayon Sports ntabwo bifuza umukinnyi uteza umwuka mubi mu rwambariro kugira ngo azatume badatwara igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mu minsi ishize nibwo Uruganda rwa Skol Brewery Limited rusanzwe rutera inkunga Rayon Sports rwategeye iyi kipe miliyoni 32 z’Amanyarwanda niramuka yegukanye igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda