Nyuma y’ iminsi ibiri itazibagirana mu buzima bwe! Bruce Melodie yanditse amateke i Burundi

Nyuma y’iminsi ibiri ishaririye, amanywa n’ijoro by’umuhangayiko, byarangiye Bruce Melodie akoze icyamujyanye i Burundi, abahamiriza ko ari igitangaza!Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu Bruce Melodie yageze i Bujumbura yakiranwa icyubahiro kidasanzwe nk’umuhanzi ukomeye benshi bumvise ariko batarabonesha amaso yabo.
Abarundi bifuje ko abataramira kenshi ariko igihe nyacyo cyari kitaragera. Iki nicyi cyari igihe nyacyo.

Yavuye ku kibuga cy’indege umugambi ari ukugera uri hoteli yagombaga kuruhukiraho, agahindura inyambaro, ubundi agahita akomereza mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yinjiye muri ya modoka ye y’umuzinga yo bwoko bwa Brabus imbere ye hajya izindi modoka zirimo n’iya polisi yagendaga icunga umutekano we ngo hatagira ikimuhungabanya. 

Bruce Melodie ntiyigeze agera kuri hoteli, ahubwo yaguye mu gico cy’abandi ba polisi bamwitambitse bamuhindurira inzira, ahita atangira guhatwa ibibazo.Yari yarezwe n’umushoramari witwa Toussaint wigeze kumutumira mu gitaramo mu 2018 ariko Bruce Melodie ntiyajyayo ku mpamvu zitamuturutseho.

Bagerageje kumvikana biranga bemera ibyo uyu mushoramari yabasaba ndetse barabikora, bamwishyura miliyoni 30fbu maze aho kumirekura ngo akomeze gahunda ze bahita bongera kumufunga ngo abanze yishyure ayandi miliyoni 30fbu.

Ibi byatumye Bruce Melodie yongera kurara mu gasho, ikibazo bongera kugisubiramo ku wa Gatanu. Byavugwaga ko icyifuzo cy’abafunze uyu muhanzi cyari uko baburizamo igitaramo cye bakamurekura asubira i Kigali.Abategura iki gitaramo bakomeje kugira icyizere, ndetse bakomeza imyiteguro nk’ibisanzwe intero ari nta cyabuza Impala gucuranga!

Ahagana saa kumi nebyiri nibwo umushinjacyaha yemeje ko Bruce Melodie arekurwa agakomeza akazi ke ndetse n’amafaranga yari yatanzwe agafatirwa n’ubushinjacyaha.Biravugwa ko imodoka ye yo mu bwoko bwa Brabus yafatiriwe mu gihe ikibazo kitarakemuka burundu.

Ibiciro byo kwinjira byaganyijwe abantu bagura amatike ku bwinshi binjira muri Zion Beach kugira ngo birebere umuhanzi bihebeye.Ibinyamakuru byo mu Burundi byanditse ko iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane ndetse birigaragaza mu mafoto n’amashusho.

Bruce Melodie aherekejwe na Symphony Band na DJ Brianne bahaye ibyishimo abari aho, kubyibagirwa si vuba aha!Biteganyijwe ko Bruce Melodie akora ikindi gitaramo kuri uyu wa Gatandatu ariko cyo cyabaye gisubitswe.

Related posts

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze

Ntabwo ajya aripfana! DJ Brianne yavuze impamvu yanze kuba umugore wa Israel Mbonyi ,ababyumvise bamukubise imijugujugu