Abakobwa gusa: Dore zimwe mu impamvu zigenzi zituma umusore mukundana agusuzugura ndetse ntaguhe urukundo rukwiye

Gukunda ugakundwa birashimisha. Iyo umusore mukundana cyangwa umugabo wawe agusuzugura bigenda biguca intege, ndetse bikagira ingaruka mbi ku mibanire yanyu. Nyamara hari impamvu zinyuranye zituma umusore mukundana cyangwa umugabo wawe agusuzugura.

Uyu munsi rero tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zituma umugabo wawe cyangwa umusore mukundana agusuzugura, nk’uko tubikesha urubuga Elcrema rwandika ku mibanire:

1.Wamugize akamana gato:Ntukigira izindi gahunda zitari we, uramwinginga ukanakora ibintu bigusuzuguza kuko udashaka kumutakaza. Hari ubwo rero abona ko yakwifatiye ntabe akiguha agaciro.

2.Mwakundanye n’ubundi hari icyo umushakaho, na we arabizi:Gukundana n’umuntu kuko umushakaho ikintu runaka na we abizi bituma ibyo agukorera bimera nka mpa nguhe, ntakubahe ahubwo akagufata nk’igikoresho akoresha icyo ashaka. Ni kimwe nko gukundana n’umuntu uziko afite umugore cyangwa undi mukunzi yarabikubwiye ukemera kugumana na we, abona ko nawe nta gaciro wihesheje kuko wemeye kuba numero ya kabiri aho kuba numero ya mbere mu buzima bwe.

3.Kuba utigirira icyizere no guhora uteze amaboko: Nawe ubwawe niba utikunda ninde uzagukunda? Guhora wisuzugura bituma n’abandi bagusuzugura. Guhora uteze amaboko, icyo ukeneye cyose udashobora kukiha ahubwo buri gihe usaba umugabo cyangwa umusore mukundana, bigeraho bikamurambira bigatuma agasuzugura akabona ko ntacyo umaze.Byaba byiza utangiye gushaka uko udahora umuteze amaboko, nawe ugashaka uko ugira ibyo wikemurira, azatangira kukubaha.

4.Ntagukunda: Iyo umuntu agukunda araguhangayikira, wanababara na we akumva nta mahoro afite. Umuntu rero utita ku kuba wababaye cyangwa wishimye, agakora ibyo yishakiye abizi ko bikubabaza ndetse akagupfobya bigaragaza ko ashobora no kuba rwose atagukunda.

5.Ni wowe nyirabayazana:Niba utamwubaha wumva we azakubaha? Niba aho gushimira ibyiza akora buri gihe uba uri kwinuba, urumva we azakwishimira?

Izi ni zimwe mu mpamvu zatuma umusore mukundana agusuzugura cyangwa umugabo wawe.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.