Rutshuru: Umusirikare wa FARDC aravugwaho kwica umwana w’ umukobwa ukiri muto wanze ko amusambanya.

Muri Teritwari ya Rutshuru y’ intara ya Kivu y’ Amajyaruguru, umusirikare mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) aravugwaho kwica umwana w’ umukobwa ukiri muto nyuma yo gushaka kumusambanya undi akabyanga.

Ngo umwana wishwe n’ umusirikare ni uwitwa Pascasie Mastako, akaba yari atuye muri Teritwari ya Rutshuru y’ Intara ya Kivu y’ Amajuaruguru, nk’ uko ikinyamakuru Goma24 dukesha ino nkuru cyabyanditse.

Sosiyete Sivili ikorera i Rutshuru yasabye ubuyobozi bwa Gisirikare buyoboye Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru gukurikirana ikibazo cy’ uyu mwana w’ umukobwa wishwe ashinyaguriwe n’ umusirikare wa FARDC. Si ubwa mbere abasikare ba FARDC bavugwaho gusambanya abana n’ abagore baturiye hafi y’ ibigo byabo , kuko nko muri teritwari ya Uvira muri Kivu y’ Amajyepfo, abasirikare barenga 32 bakatiwe n’ inkiko za gisirirkare mu mwaka ushize bahamijwe ibyaha byo gusambanya abana n’ abagore.

Related posts

Igisikare cya Congo kirimo guhiga bukware Abasore ba Banyamulenge ni babe maso byakomeye!

Byabaye nk’ amateka Twirwaneho yafashe ikibuga cy’ Indege cya Minembwe FARDC ikizwa n’ amaguru.

Nyuma y’ uko Twirwaneho yemeje urupfu rwa General Rukunda Makanika, Abanyamulenge bazindutse bagabwaho Ibitero.