Nyaruguru/ Muganza: Barataka inzara batewe no kutishyurwa ibyangijwe hacibwa imiyoboro y’amazi.

 

 

Mu karere ka Nyaruguru mu mirenge ya Muganza na Nyabimata bamwe mu baturage baho baravuga ko banyurijwe imiyoboro y’amazi ndetse banubakirwa n’ibigega mu mirima yabo yari irimo imyaka, gusa bemererwa ingurane yewe baranabarirwa ariko ngo umwaka ugiye kugera ku musozo batarishyurwa.

 

 

Aba baturage bavuga ko babwirwaga ko iyo miyoboro ndetse n’ibigega binyujijwe mu mirima yabo bagombaga kubaha ingurane bakimara kubabarura, ariko ngo siko byagenze kuko barategereje baraheba ndetse bitabaza n’ubuyobozi ntibwagira nicyo bubizeza.

Uwitwa Vuguziga wo mu murenge wa Nyabimata, yagize ati” Banyubakiye ikigega mu murima harimo insina ndetse n’ishyamba ibyo byose ntibigeze bampa ingurane mbajije Gitifu ambwira ko bagiye kubikurikirana ariko nanubu nta gisubizo ndahabwa”.

 

Uwitwa Sebareme Suraimani wo mu Kagari Ka Samiyonga nawe yagize ati” Bazanye umuyoboro w’amazi batwangiriza imyaka bubaka n’ibigega biruzura , none turabishyuza bakatubwira ngo twihangane.

Aba abaturage bakomeza bavuga ko byabangirije imyaka ndetse bikanababuza guhinga imirima yabo, bakaba bifuza ko bakishyurwa amafaranga y’imyaka yabo yangijwe ndetse n’ingurane y’ubutaka y’ahubatswe ibyo bigega by’amazi.

Uwitwa Bampire Dative yagize ati” Icyifuzo cyacu ni ukutwishyuriza amafaranga yacu kuko rwose imirima yacu nta kintu turi kuyikoreramo kandi twagombaga gukungira no kujagasha.

Uwitwa Kabwana Innocenti nawe yagize ati”Baraje bandimburira ingano rwose nibampe amafaranga kuko narashonje kandi ntakindi mfite kigomba kundengera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Tuyishime Anicet ,avuga ko aba baturage bagenda bishyurwa gake gake hagendewe uko ubushobozi bugenda buboneka ko n’ abatarishyurwa bazagenda bishyurwa.

Ati”Iyo bakoze igikorwa nk’icyo ku kagari bagasinya , ku murenge bagasinya no ku karere bagasinya barategereza ingengo y’imari yaboneka bakabishyura abaturage bari banabimbwiye mbabarije barambira ngo ni ugutegereza.

Iki kibazo cyatangiye mu kwezi kwa 04 k’umwaka ushize wa 2023 hakaba hageze magingo aya aba baturage nta ngurane barabona, kandi n’imirima yabo bakaba batayihingamo.

 

Abaturage bavuga ko bategereje ingurane z’ ahanyujijwe imiyobora y’ amazi amaso ahera mu kirere.

Ibigega byubatswe mu mirima yabo yari irimo imyaka yakabatunze.

WWW.KGLNEWS.COM

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro