Ababyeyi bo mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe bavuga ko bahangayikishijwe n’ubuto bw’icyumba cyo ku kigo nderabuzima cya Musaza babyariramo bagasaba ko cyakomgerwa bakajya babyarira ahantu hisanzuye.
Bavuga ko nk’iyo umubyeyi ari ku bise yitegura kubyara usanga haba hari uruhurirane rw’abantu batandukanye bityo bikaba bidakwiye ku mubyeyi,bagasaba ko icyo cyumba cyakwagurwa bakajya bajya kubyarira ahantu hisanzuye.
Mukamana Annociathe yagize ati:”Duhangayikishijwe nuko iyo tugiye kubyara aho dutegerereza haba hari abantu benshi bareba uko ababyeyi baribwa n’ibise,jyewe nababajwe no kuba haba hari abana n’abandi barwaza bareba uko umuntu aba ababara. Ababishinzwe badufashe batwagurire icyumba cy’ababyeyi babyariramo kuko biraduhangayikishije.”
Nyirabagenzi Anne nawe ni umubyeyi wigeze kuhabyarira yagize ati:” Turasaba ababishinzwe rwose badufashe icyumba cy’ababyeyi cyagurwe kuko usanga abantu babyiganira muri iki ngiki.”
Uramutse Alleluia, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Musaza avuga ko ikibazo cy’ubuto bw’icyumba ababyeyi babyariramo bakizi ndetse nabo cyibateye impungenge zo kubura ababyeyi baba barahisuzumishirije mu gihe cyo kubyara bamwe bakajya ahandi ariko bakemeza ko hari umufatanyabikorwa wemeye kubaka iki cyumba.
Yagize ati:”Icyo kibazo cy’ubuto bw’icyumba ababyeyi babyariramo turakizi natwe tubabazwa no gusuzuma ababyeyi ariko mu gihe cyo kubyara abafite amikoro bakajya kubyarira ahandi, ariko ku bufatanye n’akarere ka Kirehe twakoze ubuvugizi tubona umufatanyabikorwa turizeza ababyeyi ko ukwezi kwa gatatu bazatangira kubaka kuko hasigaye abazatsindira akazi ko kucyubaka turizera ko ukwezi kwa gatandatu bizaba byacyemutse’’ .
Uretse kuba aba babyeyi bataka kuba mu gihe cyo kubyara babura aho bisanzurira kubera urujya n’uruza rw’ababa bari mu cyumba cy’ababyeyi basaba ko ibitanda baryamaho byakongerwa kuko ibihari nabyo bidahagije.
Ivomo:Izuba Radio