Gatsibo: Umugabo arembeye mu bitaro nyuma yo kurumwa umunwa n’umugore we.

Umugore yakubitiye umugabo we kwa sebukwe amuruma umunwa nyuma yo kumugwa gitumo yagiye kwerekanayo undi mugore

Ibi byabaye ku cyumweru Tariki ya 25 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Kageyo, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Kageyo, Akarere ka Gatsibo,aho umugore yakubitiye umugabo we kwa sebukwe aranamuruma bikomeye ajya mu bitaro nyuma yo kumugwa gitumo yagiyeyo kwerekana undi mugore bivugwa ko bari bagiye kubana rwihishwa we akamuta.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yavuze ko umugabo usanzwe uvuka aho mu murenge wa Kageyo yashatse umugore agikorera mu karere ka Gicumbi bakimukana aho avuka muri Gatsibo.

Kuri ubu umugabo ngo yafashe icyemezo cyo gushaka undi mugore ariko abihisha uwo babana.

Nyuma uyu mugabo yaje kwerekana uwo mugore wa kabiri kwa Se, umumotari wari uzanyeyo uwo mugore aba ariwe utanga ayo makuru biza kugera no k’uwo babana wahise afata ubushungu ajya kwa Sebukwe abasangayo bararwana arangije aruma umugabo we bikomeye ibyamuviriyemo kujya mu Bitaro bya Ngarama biranga bamukomezanya ku bitaro bya Kanombe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Rwakana John yabwiye Igicumbi News dukesha iyi nkuru ko umugabo usanzwe ukora muri RIB yakubiswe n’umugore we anamuruma umunwa kuri ubu arwariye ku bitaro bya Ngarama.

Ati: “Amakuru mfite n’uko umugabo ari kwa muganga , arwariye i Ngarama. Nta makuru yandi arambuye mfite kubera ko nifuza kubonana na ny’ir’ubwite akaba ariwe ubinyibwirira kuko naho nageze numvaga badashaka kubimbwira neza nari ndimo gushaka uko nigira kureba ny’ir’ubwite kwa muganga kuko aravuga ntakindi kibazo afite”.

Gitifu yakomeje atanga ubutumwa avuga ko abantu bakwiye kumenya amakimbirane ari mu baturanyi babo maze bakabimenyesha ubuyobozi hakiri kare kugira ngo bidakomeza gututumba bikaba byateza izindi ngaruka zishobora no kuba zavamo ibibazo birimo nko gukomeretsanya cyangwa bikaba byabaviramo gupfa.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko cyagerageje kuvugisha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), gusa ngo ntibyakunze.Ikindi kandi ngo nticyabashije kugenzura mu buryo bwigenga aho umugore ushinjwa gukubita umugabo aherereye kuko bamwe barimo kuvuga ko yahungiye iwabo abandi bakavuga ko afunzwe.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.