Espoir FC yatewe mpaga isubizwa mu Cyiciro cya Kabiri

Espoir FC ishobora kuzaguma mu Cyiciro cya Kabiri nyuma y'uko ikipe imwe mu zo bari bahuriye mu Itsinda B yaba itanze umwanya wayo.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryateye Espoir FC mpaga nyuma y’uko bigaragaye ko yakinishije umukinnyi Milembe Christian kandi atujuje ibyangombwa, biha AS Muhanga yatanze ikirego amahirwe yo gukina imikino ya kamarampaka.

Ni umwanzuro uje nyuma y’iminsi mike FERWAFA itesheje agaciro ikirego cyari cyatanzwe na AS Muhanga yari yashinje Espoir FC gukinisha umukinnyi ufite imyirondoro itandukanye no gukinisha abakinnyi benshi barenze umubare wemewe.

Ibaruwa yanditswe n’ubunyamabanga bwa AS Muhanga ku wa Mbere, taliki ya 13 Gicurasi 2024, igaragaza ibirego byinshi bikubiyemo ibyaha by’umupira w’amaguru byakozwe na Espoir FC.

AS Muhanga yayanditse igira ngo itange ikirego iregamo Espoir FC kubera ko ikinisha abakinnyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga amarushanwa by’umwihariko ay’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda.

Impamvu AS Muhanga yatangaga harimo iy’uko Espoir FC yakinishaga abakinnyi 34 bafite ibyangombwa byo gukinira ikipe nkuru aho kugira 30 gusa bemewe n’amategeko. Amakuru avuga ko bane barenga kuri uwo mubare bakorewe ibyangombwa bigaragaza ko ari abakinnyi b’ikipe y’abato.

Indi ni uko umukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Watanga Christian Milembe, yari afite ibyangombwa n’imyirondoro bitandukanye.

Nyuma y’uko FERWAFA iteye utwatsi ikirego cya AS Muhanga ivuga ko yareze igihe cyararenze, iyi kipe yo mu karere Muhanga yahise ijurira.

Kuri uyu wa Mbere taliki 20 Gicurasi 2024, ni bwo FERWAFA yongeye gusuzuma neza ishingiro ry’iki kirego, maze isanga Espoir FC ibirego biyihama ihita itererwa mpaga inabuzwa gukina imikino ya Kamarampaka iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu taliki 22 Gicurasi 2024.

Kugera ubu Espoir FC yari yaramaze gukatisha itike y’imikino ya Kamarampaka “playoffs” nyuma yo kuzamuka ari iya Kabiri mu itsinda B riyobowe na Vision FC n’amanota 62.

Ni imikino kandi izanitanirwa na Rutsiro FC ndetse na Intare FC zazamutse ziyoboye itsinda A, aho izo kipe uko ari enye (na AS Muhanga yasimbuye Espoir) zizishakamo ebyiri zizazamuka mu cyiciro cya Mbere nyuma yo guhura hagati yazo.

Espoir FC ntikizamutse mu Cyiciro cya Mbere!

Related posts

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana

“Singiye muri Real Madrid gukora nk’ibya Cristiano, Birahambaye” _ Kylian Mbappé yacyeje intwari ye mbere yo kwishakamo uzaririmbwa mu Budage