Nyaruguru: Abaturage hari ibyo basabye abadepite nibaramuka batowe

 

Mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo, ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwiyamamaza ku bakandida depite batorwa mu cyiciro cy’abagore, bamwe mu baturage bagaragaje uko bakiriye ibyo buri wese wiyamamaza yabemereye kuzabakorera.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 25 Kamena 2024, ni igikorwa kandi Kitabiriwe n’abagize inteko itora bangana na 3236 barimo komite z’abagize inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’Akarere.

Bamwe mu baturage bagize inteko itora bo mu karere ka Nyaruguru bagaragaje uko bakiriye ibyo buri wese wiyamamaza yabemereye kuzabakorera, bakomeza basaba aba bakandida depite ko nibaramuka batowe bazita kuri bimwe mu bibazo bakunze guhura na byo aho batuye.

Bati” Imigabo n’imigambi yabo twayumvise ni myiza twayikunze, tuzabatora ariko natwe bazadukorera ibyo dushaka, kuko nkatwe abadamu tuba dufite ibibazo byinshi twabasaba bakajya batuba hafi muri byose tukiteza imbere natwe, kandi bagakomeza gusigasira umutekano w’igihugu”.

Komiseri muri komisiyo y’igihugu y’amatora, Umwali caline, yagize ibyo asaba abagize inteko itora ndetse n’abakandida muri rusange, birimo no kugumana indangagaciro nk’umunyarwandakazi.

Ati” Hari amabwiriza agenga abakandida biyamamaza, birabujijwe ko abakandida basebyanya kuko bose bahuriye hano bacyeneye amajwi, bagomba kugumana indangagaciro ziranga umunyarwandakazi, bakirinda ivangura iryo ari ryo ryose bagakorera hamwe kugira ngo byose bigende neza, kandi inteko itora turayisaba gushishoza muri aya matora, bagatora abingirakamaro”.

Abakandida depite bari kwiyamamaza ni 60 bazatorwamo 6 bo kuzahagararira iyi ntara y’amajyepfo yahariwe abagore mu nteko nshingamategeko.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda