Nyarugenge: Umugabo ibibazo byamurenze ajya kubitura Nyabugogo

 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Werurwe 2023 , ahagana saa sita n’ igice nibwo umugabo utaramenyekana imyirondoro yagerageje kwiyahura mu mugezi wa Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge , abaturage bamutabara atarashiramo umwuka.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yagerageje kwiyahurira mu mugezi wa Nyabugogo hafi y’ ikiraro gitandukanya Akarere ka Nyarugenge n’ aka Gasabo.

 

Ngo nubwo uyu mugabo yarohorowe, abamubonye bavuze ko bari biriwe bamubona muri Gare ya Nyabugogo ari kugenda ahunga inzego z’ umutekano,Uzabakiriho Théogene wakuye uyu mugabo mu mazi, yavuze ko yafashe icyo cyemezo nyuma y’uko yari amaze kubona ko akiri guhumeka.Yagize ati “Ntabwo namubonye yiyahura ahubwo naciye aha abantu baramunyereka aryamye mu mazi, mbonye ko agihumeka nibwo nayinjiyemo noneho polisi ije isaba abandi kumfasha tumukuramo.”

Ubwo uyu mugabo yari amaze gukurwa mu mugezi wa Nyabarongo, yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda