Pasiteri yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kwica umugore ari kumusengera

Muri Kenya haravugwa inkuru y’umukozi w’Imana witwa Paster Christopher Kiptum Keter w’imyaka 50 ukurikiranywe na Polisi akekwaho kwica umugore bari bamaranye iminsi ibiri amusengera

Ibinyamakuru byo muri Kenya, byatangaje ko umugore witwa Christine Makena Maingi w’imyaka 35 utuye ahitwa Kiambu yasanzwe munzu yapfuye.

Amakuru avuga ko ku matariki ya 5- na 6, Gashanyare 2023  yari kumwe n’uwo mu Pasiteri  murugo aho yari yaje ku musengera.

Kugeza ubu ngo Pasiteri Christopher yahise atoroka ajya kwihisha mu gace kitwa Mabanda kuva tariki ya 8 Gashyantare 2023 nkuko tubikesha Citizen Tv yabitangaje.

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.