Nyanza:Uwatashye yasinze yashatse gutema umugore we, ibyabaye nyuma birababaje

 

Mu Karere ka Nyanza ko mu Ntara y’ Amajyepfo ,haravugwa inkuru y’ umugabo watashye wasinze ashaka gutema umugore we , ahungira k’ umuturanyi we none uwo mugabo arimo gushakishwa nyuma yo gutema uwo wahishe umugore we.

Aya makuru dukesha ikinyamakuru Umuseke avuga ko ibi byabereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo mu Kagari ka Katarara, Mu Mudugudu wa Kagarama.

Amakuru ahari ni uko uwo mugabo watemye umuturanyi we yitwa Nsengiyumwa Protais bakunze kwita Gaponde w’ imyaka 32 ,uwo yatemye yitwa Bagaragaza Colenelle w’ imyaka 45 y’ amavuko.

Aya makuru yemejwe n’ Umuyobozi w’ Umurenge wa Ntyazo, Muhoza Alphonse ko ukekwa ari gushakishwa kugira ngo atabwe muri yombi.

Uyu muyobozi w’ Umurenge yasabye abaturage kwirinda amakimbirane niba hari Alaho bibaye aho gukomeretsanya bakajya mu buyobozi bukabafasha kubikemura.

Amakuru avuga ko Nsengiyumwa yakomerekeje uyu muturanyi we akoresheje icyuma aho yahise atoroka nyuma yo gukora icyo cyaha cyigayitse.

 

Related posts

Walikale mu Kaga: Imirwano ikaze hagati ya M23 na Wazalendo yahitanye benshi

Perezida Ndayishimiye ati: “U Burundi buri mu kaga!”hari n’ undi ugiye kuza gutera igihugu cyacu afashijwe n’ igihugu cy’ u Rwanda

Nyuma y’ uko leta ya Congo ikubye 2 umushahara w’ Abasirikare , ibyishimo byari byinshi maze bagira bati'” Turaje twikize umwanzi, ubu leta yacu idufashe neza”