Nyanza:Habaye impanuka ikomeye bituma umwana w’imyaka itandatu ahaburira ubuzima.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023,ahagana saa kumi n’imwe  z’umugoroba nibwo  mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira,Akagari ka Nyundo mu Mudugudu wa Nzoga ahari kubakwa umuhanda habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo birangira ihitanye  umwana w’imyaka itandatu.

Gusa amakuru ahari akaba avuga ko umushoferi witwa Kakira Hamad, wari utwaye iyo modoka y’ikamyo (dix pinne), ifite purake(plaque) IT 823RE yakoze impanuka ubwo yavaga I Muyira yerekeza Busoro,apakiye itaka, yahuye n’umwana witwa Nsengiyumva Martin, wambukaga umuhanda, aramugonga ahita apfa.

Mu kiganiri n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’AMajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yatangaje ko iyo mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko, Nuko agira ati “Icyateye iyo mpanuka ni ukutaringaniza umuvuduko n’imiyoborere mibi byakozwe n’uwari utwaye iyo modoka.”

Uyu muvugizi kandi SP yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika mu gihe batwaye, Aho yabivuze muri magambo ye ati “Ubutumwa duha abakoresha ibinyabiziga mu muhanda ni ukubahiriza amategko y’umuhanda gusa nanone ntabwo wavuga ko umuntu utwara ikamyo atari ayazi ariko nibakurikize amategeko y’umuhanda uko usabwa kugira ngo birinde icyateye umutekano muke wo mu muhanda.”

Mu gihe impanuka yamaraga kuba umurambo wa nyakwigendera wahise utwarwa ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa ni mu gihe kandi uwo mumushoferi nawe afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana ndetse n’icyo kinyabiziga.

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame