Rayon Sports urugendo rujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup ruyinaniriye ku marembo iviramo kuma Penaliti

 

Kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nzeri kuri sitade ya Kigali Pele guhera i saa 18h00, haberaga umukino wa kabiri wa CAF Confederation Cup, ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Al Hilal Benghazi yo muri Libya.

Wari umukino ukomeye hagati ya makipe yombi cyane ko buri kipe yariziko niyitwara neza ihita ikatisha itike iyijyana mu matsinda ya CAF Confederation Cup. Abafana kuruhande rwa Murera bari bakubise buzuye sitade baje gushyigikira ikipe yabo.

Igice cya mbere cy’umukino kigitangira ku munota wa mbere ikipe ya Al Hilal Benghazi yabonye igitego kinjijwe n’umukinnyi Al Muraimi. Rayon sports nk’ikipe yari murugo yahise ishyiramo imbaraga irema uburyo bwinshi ishaka igitego, yaje ku kibona ku munota wa 38 w’igice cya mbere n’igitego cyatsinzwe na Joachim Ojera ku mupira mwiza yaherejwe na Luvumbu, igice cyambere kirangira ari igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje ashaka igitego cya kabiri. Gusa ikipe ya Al Hilal Benghazi ukabona ko ikina idashaka kwataka cyane ugereranyije na Rayon sports. Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, hahita hitabazwa Penaliti.

 

Mu gutera amapenaliti Ikipe ya Rayon sports niyo yatangiye itera maze umukinnyi Kalisa Rashid ateye Penaliti ya mbere umuzamu wa Al Hilal Benghazi ayikuramo. Mugisha Francois Masta visi Kapiteni wa Rayon sports yateye Penaliti ya kabiri ayitera Poto ivamo. Nsabimana Aimable na Charles Bable binjije Penaliti zabo ariko biba ibyubusa kuko Abakinnyi ba Al Hilal Benghazi nta kosa bigeze bakora Penaliti zabo zose bazinjije neza.
Muri rusange Rayon sports yazezerewe kuri Penaliti enye kuri ebyiri .

 

Abakinnyi umutoza wa Rayon Sports yabanje mu kibuga.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe