Nyanza: Umunyeshuri wo muri kaminuza arashinjwa gusambanya umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe

Mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana, Ubushinjacyaha burashinja umusore witwa Prince Ntawukenya w’imyaka 24 wiga muri kaminuza ya Hanika Anglican Integrated Polytechnic, gusambanya umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Amakuru ahari ni uko uyu musore yahuriye mu nzira n’umwana utaruzuza imyaka y’ubukure yewe unafite uburwayi bwo mu mutwe, amushuka akoresheje telefone amujyana mu nzu aramusambanya.

Ubwo uyu musore Prince, yajyanwaga murukiko, yabajijwe ibyo ashinjwa gusa yahakanye yivuye inyuma ko atigeze asambanya uyu mwana, ahubwo ko ngo uyu mwana yarasanzwe aza aho yabaga akanahazana n’abandi bana benshi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abatangabuhamya bemeje ko uyu mwana yasambanyijwe dore ko ngo banasanganze telefone y’uwo mwana ari Prince uyifite, ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko uyu musore yakurikiranwa afunzwe kugirango hakomeze kubaho iperereza kuri iki cyaha.

Me Mpayimana Jean Paul yari umwunganizi w’umusore waregwaga, yasobanuriye urukiko ko ikirego ubwacyo cyatanzwe na nyina w’uriya mwana kandi na nyina ubwe yemera ko umwana we afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ibi yabivuze yifashishije ingingo z’amategeko avuga ko umuntu ufite uburwayi bwo mutwe adashobora gutanga ubuhamya abibwira undi ngo abihe agaciro kugeza naho ajya no kubiregera Urukiko.

Yagize ati “Ni gute umuntu asambanywa nta menye niba uwamusambanyije yakoresheje agakingirizo cyangwa atagakoresheje?, Ni gute umuntu bamusambanya ntabone umwenda w’imbere w’uwamusambanyije? Ni gute umuntu asambanywa ntabone igitsina cy’uwamusambanyije? “. Uko niko Me Mpayimana Jean Paul yakomeje abwira urukiko mu rwego rwo kunganira umukiliya we.

Yasoje asaba urukiko ko umukiriya we akwiye gukurikiranwa adafunzwe, abwira urukiko ko rwamurekura agakomeza gukurikirana amasomo ye dore ko ari nabyo byamuzanye i Nyanza.

Nubwo uyu mwunganizi yavuze gutya, hanzuwe ko nta gihindutse uru rubanza ruzasomwa muri iki cyumweru, kuri ubu uyu ushinjwa icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.