Kigali: RIB yerekanye abiyita abavuzi gakondo bari gutekera imitwe abantu ngo barabavura ahubwo barimo kubasahura utwabo

 

 

kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024 ku cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Mujyi wa Kigali, kuri Sitasiyo ya Remera, herekanywe abiyita abavuzi gakondo batwaraga amafaranga y’abantu babizeza kubavura no kubakiza indwara.

Ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragazaga ibyo abo batekamutwe bakoreshaga, ndetse banatangaje ko basanganywe inzoka nzima, akanyamasyo, amahembe, impu z’inyamaswa n’ibikoresho byo hambere nk’uducuma n’utweso.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukurikiranye aba bantu ibyaha bitandatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho babeshyaga abantu kubaha amafaranga babizeza kubakiza indwara banabizeza ibindi bitangaza bikorwa n’imbaraga zidasanzwe.

RIB Yakomeje igira inama abagana aba biyita abavuzi gakondo, gushishoza bakareka gupfusha amafaranga yabo ubusa, kuko biba ari ubutekamutwe.

Aba batekamutwe bakurikiranyweho ubutekamutwe beretswe itangazamakuru, kandi abiyita abavuzi gakondo bavuga ko bakiza indwara n’ibindi byumvikanamo ubutekamutwe, birimo kuvura kugumirwa n’ibindi.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.