Kuri iyi isi aba nibo bantu  bakundanye ivumbi riratumuka ! Uwabitambikaga wese yahuraga ni bibazo bikomeye ,  kuko bakundanaga urukundo nyakuri umwe yaburaga undi akaba nawe yahitamo kwipfira,  inkuru yambere yashenguye benshi

Inkuru 8 z’urukundo zamenyekanye cyane mu mateka y’isi, Kuva isi yaremwa, hagiye habaho inkuru nyinshi z’urukundo zimwe zikarangira neza izindi zikarangira batandukanye umwe aca ukwe n’undi ukwe. Nanubu biracyariho aho ujya kumva ukumva abantu bamaranye amezi cyangwa umwaka ngo batandukanye kubera impamvu nyinshi zitandukanye. Hari n’abadatinya kuvuga ko nta rukundo nyakuri rukibaho ngo urukundo rwari urwa kera. Rero hari  inkuru 8 z’urukundo aho abantu bagiye bakundana urukundo nyakuri ndetse umwe yabura undi akaba nawe yahitamo kwipfira.

8.ODYSSEUS NA PENELOPE:Aba bakunzi nabo mu gihugu cy’ubugiiriki bavuga ko ari bamwe mu Bantu bake basobanukiwe n’ibyo kwitanga mu rukundo. Nyuma y’igihe batandukaniye bamaze imyaka 20 kugirango bongere kubonana. Intambara yabaye mu gihugu cyabo yatumye Odysseus atandukana na Penelope nyuma y’ubukwe bwabo. Nubwo yari afite ibyiringiro bike  ko yakongera kubona umugabo we, Penelope ntibyamujije kubenga abahungu bagera 108 bose bashakaga ko bashyingiranywa nawe ngo bamwibagize umugabo we.Odysseus nawe aho yari ari yumvaga ntawundi yashaka.

7.NAPOLEON NA JOSEPHINE:Ku myaka 26 Napoleon yarongoye umukobwa witwa Josephine ku nyungu ze kuko yabonaga ko uyu mugore afite imitungo azamukiza, ariko uko bagiye babana baje gukundana cyane. Nyamara mu rukundo rwabo ntibabaye indahemuka kuko bacanaga inyuma cyane bakigira gushaka abandi, ariko kubera urukundo bakundanaga ndetse banubahana byatumaga bakomeza kubana. Nyuma rero ingeso yaje kwanga nuko ubwumvikane burabura bahitamo gutandukana, gusa umugabo yaje gutungurwa no kubona umugore we nta mutungo amusigiye nkuko yabyibwiraga. Mu gutandukana kwabo rumwe kugiti cye yakomeje gutekereza undi kuko urukundo bari bafitanye rwari rufite ingufu gusa ingeso ikabananira. Ngo akabaye icwende ntikoga.

6.ORPHEUS NA EURYDICE:Iyi nkuru y’urukundo nayo yabereye mu bugereki aho Orpheus yakundanye cyane n’umukobwa mwiza cyane witwa Eurydice kugeza ubwo biyemeje kubana akaramata bakora ubukwe. Mu rukundo rwabo babanye neza cyane ndetse no mu munezero udashira, ariko ntabyaje kubahira kuko ikigirwamana cy’ubutaka n’ubuhinzi mu bugereki cyitwa Aristaeus cyaje gukunda Eurydice cyane ndetse kinamushaka nk’umugore. Eurydice nibwo yafashe umugambi wo guhunga we n’umugabo we ariko mu guhunga kwabo umugore yaguye mu mwobo urimo inzoka nuko zimurya ku maguru mbega agahinda umugabo we yagize!! Nibwo uyu mugabo atangiye kujya aririmba indirimbo z’agahinda. Izi ndirimbo rero zagiye zigera ku mugabo Persephone nuko yemerera Orpheus kumukurira umugore muri wa mwobo kuko ariwe wenyine washoboraga kubikora,  ariko Persephone abwira Orpheus ko nubwo agiye kumukuramo ntaburenganzira afite bwo kumureba agomba kubagenda imbere kugeza ubwo bagera aho bagiye atarahindukira mbega ikizami! Gusa Orpheus ntibyaje kumworohera kuko yaje kunanirwa kwihangana rahindukira areba umugore we arinabwo bwanyuma yamubonye kuko bahise bamurigitisha kugeza ubwo atongeye kumubona.

5.PARIS NA HELANA:Helena w’I Troy yashakanye na Menelaus, umwami w’i Sparta. Kera kabaye Paris umwana w’umwami Priam w’Troy aza gukunda cyane uyu mugore Helena maze yiyemeza kumushimuta ngo amujyane mu bwami bw’iwabo i Troy aho babaayeho mu rukundo rwinshi n’umunezero. Nuko umugabo we Menelaus akora umutwe uyobowe na murumuna we maze abashinga kujya kumuzanira umugore we. Uyu mutwe waje gusenya I Troy ndetse na Paris baramwica bajyana Helena bamusubiza  Sparta n’agahinda kenshi.

4.TRISTAN NA ISOLDE: Iyi nkuru y’urukundo yagiye ivugwa cyane ndetse yakozwemo na film n’ibitabo byaranditwe kuri iyi nkuru.iyi nkuru rero yabayeho ku ngoma ya Arthur. Isolde yari umukobwa w’umwami wo muri Ireland. Isolde yari yarasezeranije umwami Mrak w’Cornwall ko azamubera umugore. Kera kabaye igihe kigeze Umwami Mark yohereza umwishywa we Tristan ngo ajye  muri Ireland kumuzanira umugore we Isolde amurongore. Mu gihe cy’urwo rugendo nibwo Tristan na Isolde bakundanye urukundo rutagira ikizinga. Ibi ntibyabujije umwami Mark kurongora Isolde. Ariko kuba Isolde yari afite umugabo ntabyamubuzaga gukundana na Tristan. Ntibyatinze umwami Mark yaje kubimenya yahaye imbabazi umugore we ariko Tristan yirukanwa mu gihugu ahungira I Brittany. Agezeyo yaje kuhahurira n’umukobwa witwa Iseult maze aramukunda ariko amukundira ko yari afite izina rijya gusa nuwo yari yarihebeye Isolde. Nyuma yahoo yamugize umugore ariko urukundo rwabo ntirwashobotse kuko Tristan yahoraga atekereza Isolde cyane. Ntibyatinze rero Tristan yaje kurwara araremba nuko atumaho Isolde kuko yatekerezaga namubona ahita akira. Tristan avuga ko ikizagaragaza ko Isolde yemeye kuza ari uko ubwato buzaba bufite agatambaro kera, naho nibuza bufite agatambaro kirabura bizaba bigaragaza ko Isolde yanze kuza. Kera kabaye rero ubwato bwaje kuza bufite agatambaro kera, Iseult abibonye yiruka ajya kubwira umugabo we ko ubwato buje ariko bufite agatambaro k’umukara. Tristan acyumva iyo nkuru ntiyabyihanganiye yahise apfa yishwe n’agahinda. Isolde amugezeho asanga byarangiye nuko umutima we wuzura intimba n’agahinda nawe ahita apfa kuko abuze umukunzi we. Burya koko ibikundanye birajyana!

3.LANCELOT NA GUINEVERE:Iyi nkuru y’urukundo rwa Lancelot na Guinevere izwi  cyane ku ngoma y’umwami Arthur, aho Lancelot yakunze cyane umugore w’umwami Arthur ariwe Guinevere.Uru  rukundo  rwabo barugenzaga gahoro gahoro kuko akenshi Guinevere atabaye hafi ya Lancelot ariko iyo ntera yari hagati yabo ntiyababujije gukundana. Ijoro rimwe, abishywa b’umwami Arthur aribo Agravain na Modred bakoze umutwe w’ingabo 12 zirwanira ku mafarashi maze batwita icyumba Lancelot na Guinevere barimo. Lancelot we yabashije gucika uwo muriro ariko Guinevere ntibyamushobokera guhunga, umukunzi we yagerageje gushirika ubwoba ngo amukuremo biramunanira nuko arashya. Ingabo nazo zakoze ibi zaje kugira ubwumvikane bucye nuko ziratatana, ubwami  bwa Arthur bucikamo intege. Guinevere amaze gupfa, Lancelot yasigaranye agahinda n’intimba bitavugwa abaho nabi kubera kubura umukunzi we.

2.CLEOPATRA NA MARK ANTONY:Iyi nkuru y’urukundo nyakuri, yatangaje abantu benshi kandi bakomeze kuyizirikana igihe cyose kuko urukundo rwabo ari ikimenyetso cy;urukundo nyakuri. Aba bakunzi bombi bakundanye bakibonana bwa mbere kuburyo urukundo rwatumye igihugu cyabo Egypte kizamuka kikagira imbaraga ndetse cyubashwe n’amahanga. Ibi rero bikaba byaratumye igihugu cy’abaroma cyari gihanganye na Egypte kigira uburakari kuko cyabonaga ko gisigara inyuma. Nyuma y’ubukwe bwabo bombi, habaye intambara ihuza Egypte n’ icya abaroma maze Mark Antony abwirwa inkuru y’igihuha ko umukunzi we yapfuye, iyo nkuru yamuteye igikomere  aza no kwiyahura. Cleopatra yumvise inkuru yuko we umukunzi yapfuye ahita agwa muri coma nyuma nawe aza kwiyahura. Urukundo ynakuri rusaba ibitambo bidasanzwe.

1.ROMEO NA JULIETTE:Mu mateka y’isi, Romeo na Juliet bazwi cyane nka abantu bakundanye ku buryo budasanzwe  urukundo rutagira ikizinga. Iyi nkuru yanditsweho ibitabo ndetse ikinwaho na filimi. William Shakespeare niwe uzwi cyane nk’umwanditsi w’iyi nkuru y’urukundo. Aba bombi nabo barakundanye cyane bakibonana ubwa mbere, birengagije ko imiryango yabo ari abanzi bakomeye maze bahita bashakana, mu rukundo rwabo bahuye n’inzitizi nyinshi ariko kubera imbaraga z’urukundo rwabo byageze aho buri wese atanga ubuzima bwe ku bwa mugenzi we. Uru rupfu rwabo rwatumye imiryango yabo yombi yiyunga maze biyemeza gushyiraho statut y’urukundo rw’abana babo. Kwemera gutanga ubuzima   kubw’ umukunzi wawe n’icyo kimenyetso cy’urukundo nyakuri.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.