Nyamirambo: Umusore kugirira neza abantu byatumye ahasiga ubuzima ubwo yari agiye kutabara umumotari n’ umugenzi baguye hasi

 

Mu Rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 .03. 2023, mu Karere ka Nyarunge mu Mujyi wa Kigali , haravugwa inkuru iteye agahinda aho umusore w’ imyaka 34 y’ amavuko yapfuye mu buryo butunguranye ubwo yari agiye gutabara abantu bari baguye hasi bari kuri Moto.

Uyu musore witwa Harerimana Patrick uvuka mu Kagari ka Kivugiza Mu murenge wa Nyamirambo muri ako Karere twavuze ahabanze , yari mu muhanda ujya ku irimbi ryo mu Rugarama mu Mudugudu wa Muhoza, nk’ uko abatangabuhamya babwiye ikinyamakuru IGIHe dukesha ino nkuru.

Bavuga ko uyu musore yari atashye avuye kunywa inzoga mu kabari ageze muri uwo muhanda ujya ku irimbi ryo mu Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo, moto iriho abantu babiri imucaho igeze imbere iragwa agiye gutabara abari bayiriho bamuteragura ibyuma arapfa.

Uwitwa Byiringiro Antoine yagize ati “Yari atashye ngo abona moto iraguye agiye kubyutsa abari bayiriho bamuteragura ibyuma.” Mushiki wa nyakwigendera yagize ati “ Bamwishe nijoro hari moto yanyuzeho ihetse abantu babiri bageze imbere ahitwa Rubavu Kuryanyuma basa nabagwa undi agenda ajya kubaramira nibwo umwe muri bo yakuyemo icyuma amutera mu ijosi undi mugenzi nawe yamushwaruje icyuma ku kananwa.”

Uwera Claudine, Umunyamabanga Nashingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, , yemereye kiriya kinyamakuru twavuze haruguru ko uyu musore yishwe n’abantu batari bamenyekana.Yagize ati “Yego byarabaye ariko ikirego kiri muri RIB, amakuru dufite ni nk’ayo mufite, byabaye mu rukerera saa kumi.”Yakomeje avuga ko igikorwa cyo gushakisha aba bantu bishe uyu musore cyatangiye kandi bazafatwa.

 

Related posts

Gisagara: Abaturage barishimira umuyoboro w’amazi meza bubakiwe

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.