Nyuma ya Sam Karenzi, undi munyamakuru wari uzwiho kuba inshuti magara y’abakunzi ba Rayon Sports yemeje ko Perezida Uwayezu Jean Fidele ari mu murongo wo gusenya iyi kipe

Muramira Regis yahaye inama ikomeye Uwayezu Jean Fidele y’icyo azakora mu gihe FERWAFA yongeye kubabaza ikipe ya Rayon Sports mu buryo yabikozemo.

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe n’abantu benshi hano mu Rwanda Muramira Regis yatanze inama kuri Perezida wa Rayon Sports y’icyo azakora mu gihe FERWAFA yongeye kubabaza iyi kipe muri ubu buryo yabikozemo.

Uyu munyamakuru ukunze kuvuga byinshi bitagenda neza mu mupira w’amaguru ndetse no mu yindi mikino itandukanye nta bwoba, yaje kubwira Uwayezu Jean Fidele ko FERWAFA niramuka yongeye gukora nk’ibi yakoreye Rayon Sports azashaka uko asenya iyi kipe iveho burundu.

Ibi yabitangaje ku munsi wejo hashize mu kiganiro Urukiko rw’ubujurire gisanzwe gitambuka kuri Radio Fine FM, yemeza ko ibi Uwayezu Jean Fidel yakoze byo gukura ikipe ya Rayon Sports mu gikombe cy’amahoro ntakindi arimo gukora ahubwo ashaka kuyisenya burundu aba ari naho yatangiye iyi nama yatumye benshi bamugaya cyane.

Muramira Regis nyuma yo kubitangaza ibi, ikipe ya Rayon Sports uyu munsi yabyutse itangaza ko yemeye kongera kugaruka mu gikombe cy’amahoro nyuma y’ibiganiro bavuga ko bagiranye na FERWAFA bakishimira imyanzuro yavuyemo.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha