Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2023 mu mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Ruhinga, Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umusore w’imyaka 21 witwa Masengesho Jean Pierre waraye wiyahuje umuti wica udukoko usanzwe uzwi nka Kiyoda ubwo yari avuye mu bukwe.
Bamwe mubo mu muryango we twaganiriye nabo badutangarije ko uriya musore yari yatashye ubukwe, agataha ku mugoroba yagera iwabo akihina mu nzu akanywa umuti wica udukoko.
Arangije ajya kwiyicarira ku irembo. Nyuma yo kunywa uwo muti yahamagaye murumuna we amutuma kumuzanira amazi menshi, undi arayazana amaze kuyanywa akomeza kwiyicarira aho ngaho.
Barumuna be ndetse n’ababyeyi be bagiye kuryama basiga uwo musore yicaye hanze bagakeka ko yari arimo afata akayaga. Gusa bo bumvaga ko niyumva amaze kubona akayaga gahagije ari bujye mu nzu akaryama nk’abandi nyuma Begekaho bariryamira! uwa mbere ageze hanze asanga uwo musore arambaraye hasi arebye asanga yapfuye.
Mu kiganiro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi w’umusigire witwa Justin Irakoze yavuze ko amakuru afite ari uko uriya musore yakundaga inzoga cyane, Icyakora ngo nta kibazo yari asanzwe afitanye n’abo mu muryango we cyangwa abaturanyi.
Uyu muyobozi kandi yakomeje agira Ati “ Hari abantu banywa inzoga nyinshi muri aka gace, tukaba dukeka ko uriya nawe yaba yafashe umwanzuro wo kwiyambura ubuzima abitewe n’isindwe.”
Uyu muyobozi kandi yatangaje ibi ubwo yarimo yerekeza iwabo wa nyakwigendera bategereje ko abakozi b’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) baza gufata ibipimo no kujyana umurambo kuwusuzumisha ngo hamenyekane icyahitanye nyakwigendera by’ukuri.
Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari mu bitaro bya Kibuye ukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Abahanga muby’itekerereze ya muntu bavuga ko kwiyahura akenshi biba ari igisubizo umuntu yihitiramo kigamije kuva ku isi kuko aba yibonamo umutwaro ku bandi.
Uko kuguma mu gihirahiro ngo nibyo bituma uwo muntu ahitamo kwiyambura ubuzima mu rwego rwo kwiha amahoro no kuyaha abandi bamukikije kuko aba asigaye abona ko ari ikibazo kuri bo yabura umuba hafi agafata umwanzuro wo kwiyahura.