Abaturage bo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze baravuga ko batewe impungenge n’abagore babategera mu nzira bakabambura ibyo bafite.
Bamwe mu bo twaganiriye nabo bavuga ko mu masaha y’ijoro biba bigoye cyane kunyura mu tuyira two muri aka gace cyane cyane utwo mu Mudugudu wa Kanyabirayi bitewe n’uko hasigaye hari abagore b’ibihazi bategeramo abaturage bakabambura ibyabo. Bavuga kandi ko akenshi na kenshi abo bagore baba bitwaje ibyuma ndetse n’inzembe ku buryo n’ushatse kubarwanya bamukomeretsa cyane.
Uretse kwamburwa kandi abaturage banavuga ko ibyo bisambo binatera ‘kaci’ no ku manywa y’ihangu aho banakorana n’amatsinda y’ibisambo by’abagabo.
Mu kiganiro n’muyobozi w’umudugudu wa Kanyabirayi nawe yaduhamirije ibyaya makuru avuga ko hari abagore basigaye batera ‘kaci’ abahisi n’abagenzi ndetse bakanabambura utwabo.
Mu nama umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Musanze, Nyiramugisha Denise, aherutse kugirana n’abaturage bo muri kariya gace kavugwamo ubujura yatangaje ko bibabaje ndetse binateye agahinda kubona abagore bishora muri izo ngeso zigayitse.
Mu magambo ye yagize ati “Ikimbabaje cyane ni uko nasanze mu bibazo byakagombye gukemurwa n’abagore ahubwo biri guterwa n’abagore. Umugore utanga ubuzima akongera akajya kwambura ubuzima kubera telefoni?” Uyu muyobozi kandi yakomeje abwira abitabiriye inama ko mu byukuri ibyo bintu bitagakwiye gukorwa byongeye ngo bikorwe na mutima w’urugo ndetse anavuga ko uzabifatirwamo azahura n’urukuta rw’amategeko.
Gusa abaturage batuye muri kariya gace barasaba inzego z’umutekano guhagurukira iki kibazo mu maguru mashya ndetse bakanakora umukwabu bagafata abishora muri ziriya ngeso mbi bagahanishwa icyo amategeko ateganya.