Nyamasheke:Hari umuryango uri gutabaza ndetse no gusaba ubutabera kubwo gukurwa mu mitungo yawo.

Mu kagari ka Kabuga mu murenge wa karambi mu karere ka Nyamasheke hari umuturage witwa Nyirandagihimana Evelyne usaba kurenganurwa kuko ari kwamburwa ndetse no kwirukanwa mu mitungo yari atuyemo na nyirabukwe witwa Nyiramanyogote Marriam ngo biturutse ku kuba atamufasha mu mirimo itandukanye irimo guhinga, kuvoma ndetse n’ibindi.

Inkuru mu mashusho

Umugabo we twaganiriye nawe witwa Ngezahayo Abida avuga ko atumva ukuntu ari kwamburwa imitungo yahawe mu gihe ibyo ari kwamburwa harimo n’ibyo yahawe na sogokuru we mu myaka yashize.

Mu kuganira na n’umusaza akaba na Sekuru uvindimwe na se w’uyu mugabo uri kwamburwa na nyina nawe yavuze ko atumva ukuntu bambura uyu mugabo cyane ko umutungo yari arimo yawuhawe ahibereye gusa anatunga agatoki ubuyobozi kubwo kwirengagiza iki kibazo ndetse nawe agakomeza asaba ubutabera ndetse n’inzego zo hejuru kurenganura uyu muryango.

Bamwe mu baturage twaganiriye na bo badutangarije ko mu by’ukuri ibyo uyu mukecuru ari gukora ataribyo kuko uyu muryango wari amaze imyaka myinshi uri muri iyi mitungo gusa bakanasaba ubuyobozi ko bwarenganura uyu muryango.

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “uriya muryango umaze igihe uba muri uriya mutungo kandi wari uwawo, turasaba ubuyobozi rero gutanga ubutabera buboneye bugasubiza uriya muryango mu byabo kandi na none ibyo uriya mukecuru akora na we siwe ahubwo abiterwa n’umuhungu we uba mu mujyi wa Kigali ujya uza muri uyu mudugudu akanadutera ubwoba”.

Twagerageje kuvugana n’umwe mu bana b’uriya mukecuru uba mu mujyi wa Kigali bivugwa ko ari umwe mu ba byihishe inyuma witwa Niyonzima Ephrem gusa ntibyadukundira mu kugerageza kandi kuvugana n’uyu mubyeyi ntabyo ntibyadukundiye kuko yanze kugira icyo adutangariza ahubwo agahita atangaza ko atishoboreye niko guhamagara abasore be baba mu mujyi wa Kigali ngo babikurikirane.

Gusa amakuru ahari avuga ko uyu muryango wagiye utsinda uyu mukecuru mu nzego z’akagari mu bunzi ndetse no ku rwego rw’umurenge gusa bageze mu rukiko rw’ibanze baratsindwa ari nabwo uyu mukecuru yahise yigaba mu mirima y’uyu muryango.

Related posts

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.