Igihe Rayon Sports izahagurukira mu Rwanda yerekeza muri Libya cyamenyekanye,menya byinshi Perezida wa Rayon Sports yagarutseho mu Kiganiro n’itangazamakuru

Kuri uyu wa kane tariki 7 Nzeri 2023, Perezida w’umuryango wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kibanze kurugenge rwa Rayon Sports izakora iva mu Rwanda yerekeza muri Libya.

Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino ny’Afurika ya CAF confederation cup, aho yabigezeho nyuma yo gutsinda APR FC ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro.

Rayon sports izakina n’ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya mu ijonjora rya Kabiri ari naryo rya nyuma kuko ikipe izakuramo indi izahita ikatisha tike iyijyana mu matsinda.

Rayon Sports izahaguruka i Kigali ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri saa 16:25, inyure i Addis Abeba, ikomereze i Cairo, ihave ijya i Benghazi aho izagera ku wa Gatatu saa 09:25 mu gitondo. Umukino uzabera kuri Benina Martyrs Stadium ku wa Gatanu saa Mbiri z’ijoro. Abakinnyi barimo Mvuyekure Emmanuel na Aruna Madjaliwa bajyanye n’Ikipe y’u Burundi muri Cameroun, bazahurira n’abandi muri Libya.

Perezida wa Rayon Sports abajijwe niba ikipe izajya mu matsinda, Yagize ati “Ntabwo ndi umupfumu, ntabwo ndi umuraguzi, bimwe njya numva. Kuba [twese] dushaka gukora ngo dukuremo iriya kipe, icyo ni icya mbere. Turayizi [Al Hilal] wenda na yo ishobora kuba ituzi, amahirwe abaho, ibyo hanze y’ikibuga ujya umbwira bibaho, ariko twe turi gukora ibyo tugomba gukora. Ibisigaye tubiharire “ijuru rizadufasha.”

Abajijwe kukuba Umuzamu Hategekimana Bonheur n’umutoza we YAMEN ZELFANi batumvikana, Perezida wa Rayon Sports yasubije muri ubu buryo. “Icya mbere nakubwira ni uko, Rayon Sports ntabwo turi abamalayika, turi ibiremwamuntu. Bivuze ko yaba njye Perezida n’ushinzwe Itumanaho, kubera akazi twagongana. Numvise abanyamakuru bashaka kubigira ikibazo gikomeye, ariko oya, nta kidasanzwe cyabaye, nta byacitse yabaye.”

Uwayezu Jean Fidèle kandi yagarutse ku ntangiriro za shampiyona ikipe yagize benshi bavuga ko arimbi, agira ati “Nta mpungenge kuba twaranganyije na Gorilla FC n’Amagaju FC, ni ibisanzwe kuko n’ubushize Gorilla FC yaradutsinze. Ni ibisanzwe kunganya kabiri, turareba aho byapfiriye bikosorwe, turebe uko twatwara Shampiyona yaducitse ubushize no kwisubiza Igikombe cy’Amahoro. Ntabwo twese amaso ari i Benghazi gusa, intego ni ugutsinda buri mukino yewe n’iya gicuti.”

Biteganyijwe ko Rayon sports izakina na Al Hilal Benghazi Ku itariki 17 Nzeri.

Related posts

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]