Bwambere mumateka Umunyarwanda agiye kugaragara muri filime ikomeye ku isi

Winston Duke icyamamare muri sinema ku Isi uherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, ategerejwe muri filime yitwa “The Fall Guy” izasohoka tariki 1 Werurwe 2024.

Iyi filime yayobowe na David Leitch ishingiye ku nkuru iri muri filime y’uruhererekane “The Fall Guy” ya Glen A. Larson yasohotse mu 1981.

Igaruka kuri Colt Seavers ukora akazi ko guhiga abagizi ba nabi, uhabwa ikiraka n’uwahoze ari umukunzi we cyo gukina ari umusimbura w’umukinnyi mukuru mui filime (Stuntman) gusa bikarangira abyungukiyemo nyuma y’uko uwo mukinnyi mukuru aburiwe irengero nawe agakoresha ubwenge n’impano ye mu kugaragaza icyo ashoboye.

Winston Duke w’imyaka 36 akina ari inshuti magara ya Colt (Ryan Gosling) uba ari umukinnyi mukuru muri iyi filime.

Iyi filime yatangiye gukorwa mu 2022 amashusho yayo yafatiwe i Sydney muri Australia no muri studio za Disney zo muri iki gihugu nubwo izacuruzwa na Universal Pictures.

Ni filime yashowemo miliyoni 200$ harimo miliyoni 10,2$ zatanzwe na leta ya Australia na miliyoni 21,1$ zatanzwe n’Ikigo cya New South Wales cyo muri iki gihugu.

Winston amaze iminsi mu Rwanda ni umwe mu bise amazina abana b’ingagi 23 mu muhango wo Kwita Izina wabaye tariki ya 1 Nzeri 2023, aho uwo yise izina yamwise ‘Intarumikwa’ izina yatuye umubyeyi we n’abanyarwanda muri rusange.

Winston Duke uvuka muri Trinidad and Tobago yamamaye muri filimi zitandukanye benshi bakaba baramumenye ubwo yazaga mu Rwanda kwita izina ingagi.

Winston akaba yaranavuzeko azakurikirana umwana yise izina kugeza kucyemezo cyamavuko.

 

Related posts

Yago mu marira menshi channe ye ihinduriwe izina avuze amagambo akakaye

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze