Nyamasheke: Umwana w’ imyaka 3 yariwe n’ ingurube kugeza apfuye. Dore uko byagenze..

Ifoto igaragaza tumwe mu duce two mu Karere ka Nyamashake

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, mu Karere ka Nyamasheke , haravugwa inkuru y’ umwana w’ imyaka 3 wariwe n’ ingurube y’ iwabo kugeza ashizemo umwuka.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Maseka , Akagali ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, amakuru avuga ko yariwe n’ iyo ngurube ubwo ababyeyi be bari bamusize mu rugo wenyine.

Amakuru yatangajwe avuga ko iyi ngurube yariye uwo mwana yatorotse ikiraro ijya mu nzu imurya akaboko kose k’ iburyo , inarya umutwe we kugeza iwurangije wose.Ababyeyi bose bari bagiye ku kazi batashye bashaka umwana baramubura, barebye mu kindi cyumba basanga ni ho yamuririye.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro