Abafana ba APR FC bakomeje gutungurwa n’umubano w’umutoza Ben Moussa na Kapiteni Manishimwe Djabel uri mu batumye Adil yirukanwa

Abafana b’ikipe ya APR FC bakomeje kwishimira ko umwuka umeze neza mu rwambariro rw’iyi kipe kuva umutoza Mohammed Adil Erradi yayivamo.

Tariki 14 Ukwakira 2022, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahagaritse umutoza Mohammed Adil Erradi na Kapiteni Manishimwe Djabel bitewe n’imyitwarire mibi yari ikomeje kubaranga igateza umwuka mubi mu ikipe.

Nyuma y’uko Kapiteni Manishimwe Djabel ari umwe mu bagize uruhare mu gutuma umutoza Mohammed Adil Erradi yirukanwa, benshi bumvaga ko nava mu bihano atazumvikana n’umutoza Ben Moussa wasigaranye iyi kipe.

Hashize ibyumweru bibiri Kapiteni Manishimwe Djabel agarutse mu ikipe ya APR FC, gusa kuva ibihano bye byarangira bigaragara ko afitanye umubano mwiza na Ben Moussa, ibi bikaba bikomeje gushimwa n’abafana ba APR FC n’ubwo intsinzi itari kuboneka uko bikwiye.

Mu kiganiro Ben Moussa yagiranye n’itangazamakuru ku Cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022 nyuma yo kunganya na Mukura Victory Sports 0-0, yavuze ko Manishimwe Djabel ari umukinnyi mukuru kandi uzamufasha mu gihe kiri imbere.

Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kane muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 aho ifite amanota 19 mu mikino 11, umukino izakurikizaho ni uwo izacakirana na Gasogi United.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]