Ngoma: Abantu batanu baciye umuturage umutwe, bakatiwe urubakwiye. Inkuru irambuye

Ibiro by’ Akarere ka Ngoma

Mu rubanza rwasomwe ku wa 24 Ugushyingo 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, rwahamije icyaha cy’ubwicanyi abagabo bane n’ umugore umwe bahabwa igifungo cya burundu.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko abahamijwe icyaha bagikoze ku wa 8 Ukwakira 2022 aho bishe uwitwa Hakizimana Boaz bamuciye umutwe.

Abo ni Mbarushimana Jean Bosco, Uwigiramahoro Mathilde, Munyeshara Isaac, Dushimimana Joel na Hagumiryayo Edouard.Icyaha bagikoreye mu Mudugudu wa Muguruka, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Murama, Akarere ka Ngoma.

Hakizimana Boaz yishwe nyuma yo kuburana isambu ye mu Bunzi yari yaragurishijwe n’umugore we, akaba ari bwo batangiye gucura umugambi w’uko bazamwica ari nabwo bahise batangira kugabana inshingano kugira ngo umugambi wabo ugerweho.

Nyuma bamwambuye imyenda ye yose bayizingiramo uwo mutwe bajya kuwujugunya mu mugezi.Urukiko rwahanishije buri wese igihano cy’ igifungo cya burundu.( ivomo: IGIHE.COM)

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame