Umusore witwa Kamanzi Donton wari Umunyeshuri muri Kaminuza yabeshye umubyeyi we ko yafashwe n’ abagizi ba nabi, basanga kwari ukubeshya ahita atabwa muri yombi n’ urwego rw’ Ubugenzacyaha( RIB).
Uyu musore w’ imyaka 21 y’ amavuko wiga mu mwaka wa Mbere wa Kaminuza muri Tumba College of Technology iherereye mu Ntara y’ Amajyaruguru, yatawe muri yombi nyuma yo gukwirakwiza ibihuha ko yashimuswe n’ abagizi ba nabi, ubundi se umubyara akamwoherereza 100.000 by’ amafaranga y’ u Rwanda.
Kamanzi Donton, asanzwe atuye mu Kagari k’ Impala, mu Murenge wa Bushenge , Akarere ka Nyamasheke akurikiranyweho gukwirakwiza ibihuha no gutekera umubyeyi we umutwe akurikiranyweho.
Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Shangi mu gihe iperereza rigikomeje kuri ibyo byaha akurikiranyweho.
Amakuru avuga ko uyu munyashuri yakwirakwije igihuha ubwo yari muri Santere y’ ubucuruzi ya Bushenge hafi yaho iwabo batuye, avuga ko hari Abagabo babiri bari imodoka nto y’ibirahure byijimye, baramurembuje bamutuma urwembe amaze kurubazanira bahita bamushyira mu modoka ngo abarangire kuri kaburimbo.
Uyu musore yanze kubasuzugura maze iyo modoka ayinjiramo bahita bamushimuta , bamusaba ko agomba kurekurwa ahamagaye se akabohereza 100.000 by’ amafaranga y’ u Rwanda.
Ubwo uyu musore yari amaze kubaha ayo amafaranga ,abo bagabo bahise bamureka ,bamusiga aho.
Ubwo yari ageze iwabo umubyeyi we yabonye ukuntu umuhungu we ameze atabaza inzego z’ umutekano ibyabaye ku mwana we , zitangira iperereza zisanga uwo musore ko ari imitwe yatekaga, ahita atabwa muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Iburengerazuba , SP Karekezi Twizere Bonaventure, yavuze ko ubwo uwo munyeshuri yari amaze gutabwa muri yombi , iperereza rigatangira yahise yemera ko ari imitwe yatekaga , anavuga icyatumye abikora.
SP Karekezi yavuze ko uyu musore abana n’ abandi basore babiri , biga muri Kaminuza kuri Tumba College of Technology, ngo kuko bamwizeraga neza baje guteranya amafaranga 125.000 yo kubatunga ku ishuri barayamuha ngo ayabike ,aho kuyabika yose ayakoramo ayajyana muri Betingi.
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Iburengerazuba , SP Karekezi Twizere Bonaventure, yavuze ko uyu musore yaje gushirirwa ahita yiga imitwe ngo yashimuswe ,ngo kuko ntabwo yari kubona icyo abwira bariya bagenzi be. Ati: ” Akigezwa mu maboko y’ubugenzacyaha, mu ibazwa rye byose yabyemeye avuga ko ari imitwe yahimbaga”
SP Karekezi yavuze ko kubeshya ko washimushwe kugira ngo ubone amafaranga ari icyaha guhanwa n’ amategeko, yasabye urubyiruko kwirinda ibikorwa nk’ ibyo bigira ingaruka zikomeye, ahubwo bakarushaho kwimakaza indangagaciro zibereye abana b’ u Rwanda.