Nyamagabe: Guterwa inda zitatenganyijwe ,intandaro y’ibibazo  by’ihungabana n’agahinda gakabije ku bangavu

Bamwe mu bangavu batewe inda bakiri bato bo mu karere ka Nyamagabe ,mu Murenge wa Gasaka by’umwihariko abiga mu mashuri yisumbuye,bagaragaza ko bahura n’ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije  bitewe n’uko hari bamwe muri bagenzi babo bigana  bababwira  amagambo mabi aba yerekana ko kuba baratwaye inda byaturutse ku kunanirana.

Abaganiriye na kglnews.com, ni abo mu ishuri rya GS Kigeme B, riherereye  muri aka karere biga  barabyariye iwabo,bavuga ko bahura n’imbogamizi zitandukanye, zirimo guhabwa akato na bamwe mu banyeshuri, guta agaciro mu muryango, kutiga neza bitewe n’inshingano zo kwita ku bana, kwitakariza icyizere, bikaba byabaviramo n’ibibazo byo mu mutwe ndetse no kwigunga.

Uyu munyeshuri aragira ati:’’nabyaye mfite imyaka 16 mpura n’ibibazo bikomeye,by’abampaga akato haba mu muryango wanjye ndetse no mu banyeshuri twigana,ibyo nabonaga binkomereye nkumva ndihebye  gusa kuri ubu bitewe n’uko abafashamyumvire b’ubuzima banyegereye baranganiriza ubu meze neza.’’

Abigana n’aba bangavu babyariye iwabo bavuga ko n’ubwo babona bagenzi babo baha akato abahuye n’iki kibazo ngo babona atari byiza .Prince ni umwe mu banyeshuri bagize itsinda rifasha abahuye  n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko atari byiza guha akato umukobwa watwaye inda itateguwe, ko ahubwo icyiza ari kumuganiriza akabona ko muri kumwe kuko usanga akenshi hari igihe aba atarabigizemo uruhare.

Ibi abihuza na MUSHIKIWABO Eunese, uvuga ko ibi bibazo by’ihungabana biterwa n’impamvu zitandukanye, akaba rero atari byiza guha akato ababifite ko ahubwo bagomba kubaganiriza byakwanga bakabigeza ku barimu babishinzwe mu mashuri bigamo.Yagize ati:” byaterwa n’ukuntu byamubayeho. Hari igihe ashobora nko gufatwa ku ngufu, cyangwa se kubyara biraho kwakundi babikora  nk’abana, ukabyara. “nk’umuntu twabonye nyine afite ihungabana rimwe na rimwe twamwegera, twabona byanze tukabishyikiriza abarimu babishinzwe.”

GASANA Fiston, ni  Umurezi ku kigo cy’amashuri cya Kigeme, akaba  n’umwe mu bashinzwe kuganiriza abana b’abanyeshuri bahuye n’ihungabana, bizwi nka  Counselling nyuma yo guhabwa amahugurwa n’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima,  RBC, avuga ko abangavu babyaye bakiri bato  bahura n’ibibazo byinshi binanabaviramo ihungabana,bityo ko biba bisaba kubaba hafi bakigishwa ko ibyababayeho bagomba kubyakira,ngo ni nako babikora muri iri shuri rya  GS Kigeme B.

Yagize ati:”ibi bibazo by’ihungabana bigaragazwa n’uko usanga hari abanyeshuri barangwa no gusinzira mu ishuri, kwigunga, gusiba ishuri, amahane akabije, kuvuga nabi cyane, n’ibindi.’’

UWASE Aisha , umuhuzabikorwa w’umushinga, UBUZIMA BWANGE, ukorera mu turere twa Kirehe na Nyamagabe, ushyirwa mu bikorwa na YWCA ku bufatanye na UNICEF, ku nkunga y’abaturage b’Ubuyapani. Yavuze ko uyu mushinga ugamije kubaka imibereho myiza y’urubyiruko bafite hagati y’imyaka 10 kugeza kuri 19, bibanda cyane ku buzima bwabo bana  bahura n’ibibazo  bitandukanye  bishobora kubatera ibibazo byo mu mutwe, bafasha abana kubyirinda binyuze mu  nzira zitandukanye zirimo  amatsinda  y’abiga ndetse n’abatiga  afasha abo bahuye n’ibyo bibazo  kubivamo.Anagira inama  ababyeyi ndetse n’umuryango muri rusange kudaha akato aba bangavu .

Ati:”umuti wa mbere ni ukwemera ko bihari, kuko turacyafite ababyeyi bavuga ko ari umuteto. Umuti wa kabiri ni ukurandura amakimbirane mu ngo.”

Avuga ko hari abafashamyumvire bafasha mu kuganiriza  urubyiruko ku bijyanye no kwimenya ndetse no   guhangana n’ibibazo  bishobora kubaviramo ibibazo byo mu mutwe  babinyujije mu matsinda atarengeje abantu mirongo itatu. Muri uko kuganira kandi havamo n’amatsinda yo kwizigama, aho uyu mushinga utanga inkunga yo kuteza imbere ibikorwa by’urubyiruko cyane cyane  ubuhinzi n’ubworozi.

Uyu mushinga ‘’Ubuzima bwange’’ ugiye kumara umwaka umwe ukorera mu turere twa Nyamagabe na  Kirehe, ukaba ufite  abafashamyumvire magana atatu mirongo itatu na batatu mu turere twombi.

UWASE Aisha , umuhuzabikorwa w’umushinga, UBUZIMA BWANGE, ukorera mu turere twa Kirehe na Nyamagabe, ushyirwa mu bikorwa na YWCA ku bufatanye na UNICEF, ku nkunga y’abaturage b’ubuyapani. Yavuze ko uyu mushinga ugamije kubaka imibereho myiza y’urubyiruko bafite hagati y’imyaka 10 kugeza kuri 19.
GASANA Fiston, ni  Umurezi ku kigo cy’amashuri cya Kigeme, akaba  n’umwe mu bashinzwe kuganiriza abana b’abanyeshuri bahuye n’ihungabana, bizwi nka  Counciling nyuma yo guhabwa amahugurwa n’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima,  RBC.

Nshimiyimana Francois i Nyamagabe 

WWW. KGLNEWS.COM

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.